Nyuma y’aho Rayon Sports yari yatsinze Police Fc ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yongeye kuyinyagira ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abakinnyi babanjemo:
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Nova Bayama.

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Foic, Imurora Japhet, Songa Isaïe na Usengimana Danny.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, Rayon Sports itsinda icya kabiri cyitsinzwe na Patrick Umwungeri.

Ikipe ya Police yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Danny Usengimana ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports barimo Mugabo Gabriel, igice cya mbere kirangira ari 2-1.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakuyemo Mugabo Gabriel yinjizamo Irambona Eric, mu gihe Police yo yari yakuyemo Patrick Umwungeri imusimbuza Biramahire Christophe mu gice cya mbere.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.
Rayon Sports yatsinze icya kane cyatsinzwe nanone na Nahimana Shassir, ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha, umupira urangira ari ibitego 4-1, Police irasezererwa.

Mu wundi mukino wa 1/4 wabereye i Rusizi, Espoir isezereye Marines nyuma yo kunganya 0-0, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1, igitego cyo hanze giha amahirwe Espoir gukomeza, ikazahura na Rayon Sports muri 1/2.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
rayor sport oyeeee!!! tukurinyuma ukomerezaho.
Ikipe yimana oyeee!! Gasenyi we turakwemera.ndi umufana wa mukura v s
Mbabwize ukuri Police yatsinzwe mbere y’ umukino iriya ntego ntabwo ibaho bivangiye pe !!!
Rayon sport iradushimisha cyane!