
Ibi byabereye mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, wabereye muri Tanzania kuri stade ya Chamazi Azam Complex ugatangira ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba. Rayon Sports niyo yabanje igitego aho ku munota wa 38 Tony Kitoga wagize umukino mwiza mu minota yakinnye, yahinduriye umupira muremure iburyo maze ukacyirwa neza na Tambwe Gloire.

Gloire afatanyije na Habimana Yves basunitse umupira bawinjirana mu rubuga rw’amahina kugeza Tambwe awuteye mu izamu rya Singida ryari ririmo Obasogie. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Singida Black Stars yabonye igigego cyo kwishyura cyatsinzwe na Idriss Diomande ku mupira yahawe na Hervis Lupiya ku munota wa 44 igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 58 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kabiri, nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu Pavelh Ndzila ananirwa gufata umupira wari uvuye muri koruneri, ahubwo ukamunyura mu ntoki maze Anthony ahita awutera mu izamu atsindira Singida Black Stars.

Rayon Sports yagiye ikora impinduka zitandukanye, Niyonzima Olivier Seif asimburwa na Aziz Bassane, Habimana Yves asimburwa na Mohemed Chelly mu gihe Tony Kitoga yasimbuwe na Harerimana Abdelaziz, gusa bitagize icyo bihundura umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.

Gutsindwa uyu mukino byasanze igitego 1-0 Rayon Sports yari yatsindiwe I Kigali mu mukino ubanza, bituma isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.




National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|