Rayon Sports isezerewe mu gikombe cy’amahoro na Espoir.
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade Nyamirambo, Rayon yishyuye igitego kimwe muri bibiri yatsindiwe i Rusizi ihita isezererwa. Rayon sports yatsinze igitego ku munota wa 18 w’umukino gitsinzwe na Mutsinzi Ange.
Ni umukino watangiye harenzeho iminota umunani ku masaha yari ateganijwe, gusa habanje gufatwa umunota wo kwibuka umubyeyi wa Nahimana Shassir wa Rayon Sports wari waraye yitabye Imana kuri uyu mugoroba.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane Espoir, iza no kubona koruneri eshatu zikurikiranya, imwe ndetse yaje no guhita ivamo igitego ku munota wa 18, iterwa na Manishimwe Djabel maze Mutsinzi Ange arasimbuka ayitsinda neza n’umutwe.



Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari igitego 1-0, aho Rayon Sports yagiye inahusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego.



Mu gice cya kabiri n’ubundi ikipe ya Rayon Sports yarwanaga no kubona ikindi gitego ngo ibe yakwizera kugera ku mukino wa nyuma yakomeje gushakisha ariko ba myugariro b’ikipe ya Espoir bari bayobowe na Mbogo Ally bakomeza kuyibera ibamba.

Mu mukino ubanza wabereye mu Karere ka Rusizi, Rayon Sport yari yatsinzwe ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Hakundukize Adolphe ndetse na Moninga Walosambo, none ibashije kwishyura kimwe muri byo ihita isezererwa.
Mu minota ya nyuma y’umukino ...


Nyuma y’umukino ...




Ikipe ya Espoir izahura n’izarokoka hagati ya APR FC n’Amagaju,mu mukino uteganijwe ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho umukino ubanza wabereye i Nyamagabe amakipe yombi yanganije igitego 1-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe,mbababajwe nu mufana wa Apr mu kanya witwa rujugiro uvuga ngo habyarimana yaravuze ngobanyarwanda namwe ba cyangugu ubwo yadhakaga kuvuga Espoir nawe arashaka kuyigira invamahanga kweli Apr mon equipe mumuhe akosi yo kumwoza mu mutwe cg tumwirukane nashimye umunyamakuru wa RBA ntiyatumye arangiza ibyo ibindi yongeragaho yikosore rwose
rujugiro yavuz ibintubyiza peeee
Kuki abakinnyi batagiye i Rusizi mbere hose ngo bihagarareho ?Wagirango ntibabigize umwuga. Igikombe cy’amahoro baragitakaje kubera bo.Gusa Bravo ku mutoza Masudi Djouma, n’aho ku bakinnyi Rira bien qui rira le dernier
mbega byizaaa. kwiyemera kwabo erega ntikwarangira gutyo. kdi bajye biyubaha basi gake
Oh rayon, ubushongore nubukaka biranguruyahi. C’est comme si le lion n’a plus de dents.