
Guhera Taliki ya 11 Ukuboza ikipe ya Rayon Sports ntiba ibarizwa mu Rwanda, aho igomba kujya kwitabira irushanwa ryateguwe na Star Times rizabera muri Tanzania kuva taliki 16 Ukuboza kugeza 23 Ukuboza 2016.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Gakwaya Olivier, yadutangarije ko bamaze kubona ubutumire bwanyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ko bamaze no kwemera kwitabira.
"Twabonye ubutumire buvuye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, bunyura muri Ferwafa ari nayo yabudushyikirije, ubu twiteguye kuryitabira nta gisibya, aho imikino ya Shampiona dushobora gusiba ishobora kutarenga ibiri"

Biteganyijwe ko aya marushanwa ashobora kwitabirwa n’amakipe arimo KCCA ya Uganda, TP Mazembe (DR Congo), Liga Desportiva yo muri Mozambique, Gor Mahia yo muri Kenya, Vital’O y’i Burundi, Yanga yo muri Tanzania ndetse na Azam, mu gihe amakipe yose ashobora kuzaba ari umunani.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Rayon Sports irerekeza muri aya marushanwa idafite myugariro Manzi Thierry wahawe ibyumweru bitatu adakina, nyuma yo kugira imvune yo mu ivi yakuye ku mukino batsinzemo Bugesera Fc igitego 1-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|