Rayon Sports irakora ihererekanyabubasha uyu munsi

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itoreye komite nshya ,kuri uyu wa gatatu nibwo Komite icyuye igihe iza guhereza ububasha bwo gukora Komite nshya iyobowe na Gacinya Denis watowe kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru taliki ya 02 Kanama 2015 nibwo uwari perezida w’iyi kipe Ntampaka Theogene yeguye kuri uwo mwanya,biza gutuma komite yose iseswa ndetse hanatorwa komite nshya.

Komite nshya ya Rayon Sports
Komite nshya ya Rayon Sports

Nyuma yo gutowa kwa Komite nshya,kuri uyu wa kabiri nibwo hategerejwe ihererekanyabubasha hagti ya komite zombi,ndetse komite nshya igahita inatangira imirmo ku mugaragaro.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Gacinya Denis,umuyobzi mushya w’ikipe ya Rayon Sports,yadutangarije ko uyu munsi ariwo nyirizina baza kumenya zimwe mu nshingano bagomba gushyira mu bikorwa,ndetse bakanakora igenamigambi ry’ibyo bazakora mu minsi iri mbere kugira ngo bakomeze guteza imbere ikipe ya rayon Sports.

Komite nshya yatowe

President: Gacinya Denis
V/President 1: Rutagambwa Martin
V/President 2: Muhirwa Fred
Secretaire : Gakwaya Olivier
Tresorier: Rukundo Patrick
Abahagarariye amakomisiyo

Komisiyo ya tekiniki: Mudaheranwa Shafi
Komisiyo y’amasoko: Ndayisenga Davis na Uwimana Mariyamu
Komisiyo y’imiyoborere n’umutungo: Harerimana Francois
Komisiyo y’itumanaho : Gatare Jean Lambert na Mugabo Valentin

Iyi komite ivuyeho yari yatowe taliki ya 27/03/2015
Iyi komite ivuyeho yari yatowe taliki ya 27/03/2015

Iyi komite ya Rayon Sports igihe ko ikaba kandi ifite inshingano zo kugarura ishema ry’ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka ibiri idatwara igikombe,ndetse ikanagerageza gukemura ikibazo cy’amikoro cyagiye kiranga iyi kipe mu myaka yashize

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose KAYIRANGA J.Baptiste ni umwana wa equipe, turamusabira ko yaba umutoza wungirije cg akaba team manager cg se directeur technique., comite nshya ibyumve.

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Baptiste aburiyemo koko birababaje mwamugize Pasteur wa equipe ko namasengesho tuyakeneye.murako
ze .

pusi yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka