Kuri iki cyumweru taliki ya 02 Kanama 2015 nibwo uwari perezida w’iyi kipe Ntampaka Theogene yeguye kuri uwo mwanya,biza gutuma komite yose iseswa ndetse hanatorwa komite nshya.

Nyuma yo gutowa kwa Komite nshya,kuri uyu wa kabiri nibwo hategerejwe ihererekanyabubasha hagti ya komite zombi,ndetse komite nshya igahita inatangira imirmo ku mugaragaro.
Mu kiganiro kigufi twagiranye na Gacinya Denis,umuyobzi mushya w’ikipe ya Rayon Sports,yadutangarije ko uyu munsi ariwo nyirizina baza kumenya zimwe mu nshingano bagomba gushyira mu bikorwa,ndetse bakanakora igenamigambi ry’ibyo bazakora mu minsi iri mbere kugira ngo bakomeze guteza imbere ikipe ya rayon Sports.
Komite nshya yatowe
President: Gacinya Denis
V/President 1: Rutagambwa Martin
V/President 2: Muhirwa Fred
Secretaire : Gakwaya Olivier
Tresorier: Rukundo Patrick
Abahagarariye amakomisiyo
Komisiyo ya tekiniki: Mudaheranwa Shafi
Komisiyo y’amasoko: Ndayisenga Davis na Uwimana Mariyamu
Komisiyo y’imiyoborere n’umutungo: Harerimana Francois
Komisiyo y’itumanaho : Gatare Jean Lambert na Mugabo Valentin

Iyi komite ya Rayon Sports igihe ko ikaba kandi ifite inshingano zo kugarura ishema ry’ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka ibiri idatwara igikombe,ndetse ikanagerageza gukemura ikibazo cy’amikoro cyagiye kiranga iyi kipe mu myaka yashize
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose KAYIRANGA J.Baptiste ni umwana wa equipe, turamusabira ko yaba umutoza wungirije cg akaba team manager cg se directeur technique., comite nshya ibyumve.
Baptiste aburiyemo koko birababaje mwamugize Pasteur wa equipe ko namasengesho tuyakeneye.murako
ze .