Rayon Sports irakina na Al Hilal Benghazi i Kigali nta bafana bahari
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) yamenyesheje Rayon Sports ko umukino wa CAF Confederation Cup izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium uzakinwa nta bafana bahari nk’uko iyi kipe yo muri Libya yari yabisabye.

Iby’uyu mwanzuro wari umaze iminsi utegerejwe byemejwe n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 binyuze mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze ivuga ko yakiriye igisubizo giturutse muri CAF cyemeza ubusabe Al Hilal Benghazi yari yatanze.
Rayon Sports yagize iti "Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup nta bafana bahari."
Rayon Sports yakomeje ivuga ko nubwo bigenze gutyo ariko izakora ibishoboka byose ikanezeza abakunzi bayo, nk’uko ubwo butumwa yanditse bugira buti "Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo nubwo mutazaba muhari ariko tuzaba turi kumwe ku mutima."
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzaba kuri iyo saha n’ubundi tariki 30 Nzeri 2023 yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.
🚨ITANGAZO🚨
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa @CAF_Online yatwandikiye yemeza ubusabe bwa @alhilalliby bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup NTA BAFANA BAHARI!!!
Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo. Nubwo mutazaba… pic.twitter.com/dkcgExFdJK
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 22, 2023
National Football League
Ohereza igitekerezo
|