Wari umukino ubanza w’icyiciro kibanziriza amatsinda ya CAF Confederation cup Rayon Sports yatsinze Costa Do Sol yo muri Mozambique ibitego 3 ku busa.

N’ubwo haguye imvura nyinshi rayon Sports yari ifite abakunzi benshi aho ibice byose bya Stade ya Nyamirambo byari byuzuye.
Mu gice cya mbere kitari cyabonetsemo uburyo bwinshi imbere y’izamu, kigiye kurangira Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakozwe na numero 5 wa Costa Do Sol Feliciano Jone, aho yafashe n’intoki umupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Shaban Hussein Tchabalala.
Iyi penaliti yateweneza na Shaban Hussein we ubwe, maze igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye umukino ku gitego kimwe ku busa.
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira Arthur Team manager yirukanwe ku ntebe y’abatoza azamurwa mu bafana azira guteza imvururu mu mukino ubwo igice cya mbere cyari kirangiye
Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri bakiva kuruhuka ku mupira watewe na Djabel Imanishimwe ariko uca hejuru y’izamu.
Pierrot Kwizera nawe yabonye amahirwe ku ishoti yatereye kure ariko Guirrugi umuzamu wa Costa Do Sol arawufata.
Costa Do Sol yageragej gushaka uko yakwishyura igitego, aho yanabonye amahirwe yo kwishyura kuri coup franc yatewe na Jorge Muholove ateye umupira Ndayishimiye Eric Bakame awushyira hanze.
Rayon Sports yari yakomeje guhusha uburyo bwinshi imbere y’izamu yabonye igitego cya kabiri, ni igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin wari winjiye mu kibuga asimbuye, aho yarobeye kure umuzamu Guirrugi.
Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri, Kwizera Pierrot wa Rayon Sports muri uyu mukino yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo bituma asohoka mu kibuga ahawe umutuku.
Rayon Sports yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala, umukino urangira Rayon Sports inyagiye Costa Do Sol.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.
Rayon Sports: Bakame,Nyandwi Saddam, Faustin Usengimana, Manzi Thierry, Rutanga Eric,Ange Mutsinzi, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot,
Hussein Shaban "Tchabalala",Djabel Imanishimwe, Yassin Mugume.
Clube Desportivo Costa Do Sol: Ventura Guirrugo, Miocha, Feliciano Jone, Nelson Divrassone, Chawanangwa Kaonga, Mathiew Sibale, Isaac Decarvalho, Jorge Muholove, Nilton Ernesto, Agero Jonasse ,Salomao Mondlane.

Mu mukino wo kwishyura uzabera i Maputo muri Mozambique Rayon Sports niramuka yihagazeho ntiyishyurwe ibitego yatsinze izahita ikatisha kujya mu matsinda ya CAF Confederation cup aho izaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze muri iki cyiciro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ikipe y’imana ishwanyaguza tatu bira
Rayon sport ejo kuwa 6 mata yaranshyimishije kandi nikomerezaho( I have interested on 6 april yesterday by my team rayon sport
Oooooh rayon iradushimishije cyane kudutsindira costa do sol
Oooooh rayon iradushimishije cyane kudutsindira costa do sol
Kubayatsinze, ibyo ntibwacira umupira kabisa nihahandi bazayishyura.
Ubu kkoko Hari ugishidikanyako rayon sport ariyo ikipe murwanda? Aho apr yananiwe urasa ikavugurura, oooo rayon
Congz Rayon sport iki ni igihe cyo kwerekana ko no muri Football u Rwanda rukomeye.gutsinda kwa Rayon ni ishema ryabanyarwanda bose ni ishema ryigihugu dukunda so courage no muri retour muyitegure nezamuzitware neza no hanze
Ooooohhhh Rayon......
Urakoze cn gushimisha abafana no kubaraza neza neza bishimye erega nutagufana aragukunda akanaguteketeza.......uzabaze ex. Coach pokice fc GOLAN
Congratulation