Wari umukino wo gufasha amakipe yombi gukomeza kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 uzatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama 2024. Umukino ugitangira ku munota wa gatanu, ikipe ya Gorilla FC yafunguye amazamu ubwo Umurundi Nduwimana Frank yahinduraga umupira maze rutahizamu Mohamed Bobo Camara ahita atsinda igitego n’umutwe mu izamu ryari ririmo Ndikuriyo Patient wavuye mu ikipe y’Amagaju FC.
Rayon Sports yahise itangira gushaka uko yishyura aho abakinnyi bashya nka Rukundo Abdourahman,Ishimwe Fiston, Ndayishimiye Richard bakomeje kwiyereka abakunzi bayo. Ku munota wa 21 Ishimwe Fiston yakoze ibyo Abarayons bifuzaga, atsinda igitego cyiza yitambitse mu kirere, igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Mu gice cya kabiri buri kipe yaranzwe no guha amahirwe abakinnyi ngo babone umwanya wo gukina. Kuri Rayon Sports, myugariro Nsabimana Aimable yavuyemo asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel, Fitina Omborenga asimburwa na Serumogo Ally, Adam Bakayoko asimbura Rukundo Abdourahman, Ganijuru Elie Ishimwe asimburwa na Bugingo Hakim mu gihe Jesus Paul yari yasimbuwe na Iradukunda Pascal mu gice cya mbere.
Abakunzi ba Rayon Sports muri rusange bishimiye uko ikipe yabo yitwaye by’umwihariko bavuga ko bishimiye myugariro mushya Omar Gning wagaragaje ko ari umukinnyi mwiza uzatanga umutekano mu bwugarizi kuko uretse no gukina neza, yifitemo ubuyobozi no gupanga bagenzi be akareba ko bahagaze neza mu kibuga. Ntabwo ari we gusa kuko uwitwa Adama Bakayoko winjiye asimbura na we mu minota micye yakinnye yahavuye yemeje abari baje muri stade, gusa umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|