Ikipe ya Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yihagazeho igabana amanota na Rayon Sports ifite iki gikombe cya Shampiyona.

Ni umukino wari wavuzwe cyane by’umwihariko binyuze ku muyobozi w’iyi kipe, aho yari yatangaje ko azatsinda Rayon Sports igitego kimwe ku munota wa 86.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego, ni nyuma ya Penaliti yari ikorewe kuri Michael Sarpong, ayiteye umunyezamu arayifata.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurata amahirwe yo gutsinda igitego, gusa n’ikipe ya Gasogi United nayo ikanyuzamo ikarusha Rayon Sports guhererekanya umupira, gusa ntibashe kurema uburyo bwavamo igitego.
Uko indi mikino y’umunsi wa mbere yagenze kuri uyu wa Gatandatu:
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019
AS Kigali 1-1 APR FC
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019
Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
Bugesera FC 2-0 Heroes FC
Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
Mukura VS 1-1 Espoir FC
Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019
Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
sawa bisubireho
NIBYIZA CYANE