Rayon Sports inganyije na APR FC mu mukino w’ishiraniro
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wari wahuruje imbaga. Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, ukaba ari wo wa mbere wa shampiyona aya makipe akunze guhangana ahuriyemo muri iyi sitade kuva yavugururwa.
Ubwitabire bw’abafana bwari ku rwego rwo hejuru, dore ko yari yakubise yuzuye mu myanya yose yicaramo abantu ibihumbi 45.
Ku munota wa 19 Rayon Sports yahushije uburyo bwari bwabazwe, aho Fall Ngagne yahawe umupira awinjirana mu rubuga rw’amahina, awurenza umunyezamu Pavelh Ndzila wari wasohotse, ariko umupira uca ku ruhande urarenga
Mu gice cya mbere cy’umukino, amwe mu mahirwe akomeye APR FC yabonye yo gutsinda, ni ku munota wa 21, ni Coup Franc yatewe na Niyibizi Ramadhan, umupira ukubita umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 78, Serumogo Ali wagiye mu kibuga asimbuye yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa APR FC Aliou Souané awugaruza ukuboko, gusa umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko Aliou Souane umupira yawukoreye inyuma y’urubuga rw’amahina ahitamo gutanga Coup-franc n’ubwo amashusho agaragaza ko hari mu rubuga rw’amahina yari kuba penaliti.
Ku munota wa 78, Serumogo Ali wagiye mu kibuga asimbuye yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa APR FC Aliou Souané awugaruza ukuboko, gusa umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko Aliou Souane umupira yawukoreye inyuma y’urubuga rw’amahina ahitamo gutanga Coup-franc n’ubwo amashusho agaragaza ko hari mu rubuga rw’amahina, ikaba yagombaga kuba penaliti.
Bwa mbere mu mateka ya Stade Amahoro yuzuye mu bice byose, mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC.#1000HillsDerby 🗻⛰️#RAYAPR pic.twitter.com/5mjHncOylC
— Kigali Today (@kigalitoday) December 7, 2024
National Football League
Ohereza igitekerezo
|