
Ni umukino wari wasubitswe ugeze ku munota wa 57 kubera umutekano muke wakomotse ku byemezo by’abasifuzi bitanyuze Abafana ba Rayon Sports, nyuma Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda rikanzura ko ugomba gusubukurirwa aho wari ugeze, kandi nta bafana.
Umukino watangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports yasabwaga gukora ibidasanzwe mu gihe gito, maze Umunya-Mali, Adama Bagayogo n’Umurundi, Ndayishimiye Richard ntibirirwa bagaruka mu kibuga, ahubwo basimburwa n’Umunye-Congo Brazzaville, Prince Elenga Kanga Junior na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’.
Rayon Sports yatangiye iyi minota yotsa Bugesera FC igitutu, icyakora iyi Kipe y’i Burasirazuba ikomeza kugarira neza ndetse yimakaza umuvuno wo gucungira ku mipira itakajwe n’abakinnyi ba Rayon Sports babifashijwemo na Kapiteni Kaneza Augustin na bagenzi be Gakwaya Léonald, Ssentongo Farouk na Umar Abba.

Umutoza Rwaka Claude yakomeje gukora impinduka kugera no ku bakinnyi atari yarigeze agirira icyizere muri uyu mwaka w’imikino, aho yahaye umwanya Umunya-Guinée Bissau, Adulai Jalo n’Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent mu mpinduka zafashije iyi kipe gukaza ubusatirizi mu minota 10 ya nyuma.
Ku munota wa 27 w’iyari igenwe uyu munsi, Bugingo Hakim yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Assana Nah Innocent, itangira guhembera icyizere, kitamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ine yongeweho, abasore b’umutoza Banamwana Camarade bakomeje guhagarara neza, umukino urangira begukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Uyu mukino wari wakajijweho umutekano, wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bayobowe na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse, Umunyamabanga, Kalisa Adolphe ‘Camarade’ n’Umuyobozi w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussufu.

Gutsindwa kwa Rayon Sports kwayishyize ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 59, ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC n’amanota 61. Aya makipe yombi ahanganiye Igikombe cy’uyu mwaka asigaranye imikino ibiri yonyine.




National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|