
Wari umukino ufungura Shampiona ku makipe yombi, aho Rayon Sports yari yakiriwe na Etincelles kuri Stade Umuganda.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino, ku mupira Niyonzima Olivier Sefu yahaye neza Bimenyimana Bonfils Caleb, maze atsindira Rayon Sports igitego cya mbere muri iyi Shampiona.
Amakipe yombi yakomeje gukina umukino ufunguye ashaka igitego ariko ntibyakunda igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Nova Bayama yinjiza Mugisha Gilbert, iza no gukuramo Prosper Donkor yinjizamo Bukuru Christophe yaguze muri Mukura.
Mu minota ya nyuma y’umukino Etincelles yokeje igitutu Rayon Sports, ariko umukino urangira Rayon Sports itahanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Ikipe ya Rayon Sports mu myaka itau ishize yari itaratsinda Etincelles muri Shampiona, aho yaherukaga kuyitsinda muri 2015 muri Shampiona.
Umunsi wa mbere wa shampiyona
Kuwa Gatanu
APR FC 2-0 Amagaju FC
Kuwa Gatandatu
Etincelles 0-1 Rayon Sports
Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
Mukura VS 1-0 Sunrise FC
Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC
Ku Cyumweru
As Muhanga vs Police FC
As Kigali vs Musanze FC
Marines FC vs Bugesera FC
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo ikipe yacu yatahanye insinzi biruhanije biranshimishije cyane kandi igikombe ni icya Gikundiro.Oh Rayon sport uri Gikundiro komereza aho
Nubwo ikipe yacu yatahanye insinzi biruhanije biranshimishije cyane kandi igikombe ni icya Gikundiro.Oh Rayon sport uri Gikundiro komereza aho
Imana ishimwe kubwo itsinzi dutangiranye nibisigaye izabikora igikombe tukizamure.Oh Rayon!!!!!!