Rayon Sports ikomeje kubabarizwa mu Misiri mbere yo gukina na Zamalek
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhura n’ibibazo binyuranye mu gihugu cya Misiri aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup mu mukino izahura na Zamalek ku cyumweru tariki ya 15/03/2015.
Ibibazo kuri Rayon Sports byatangiye ikigera mu Misiri ku wa gatatu tariki ya 11/03/2015 aho yabwiwe ko izakina ku cyumweru kandi yari yarahagurutse izi ko umukino uzaba kuwa gatanu.
Nyuma baje kumenyeshwa ko batemerewe kujya muri hoteli bihitiyemo kubera impamvu z’umutekano, basabye guhabwa indege ibajyana El Gouna aho umukino uzabera bababwira ko indege izaboneka ku wa 4 saa cyenda z’ijoro, bashyirwa muri hoteli y’inyenyeri 5 aho bishyuraga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku munsi.

Nyuma yo kubona bibagoye, ku wa kane tariki ya 12/03/2015 abakinnyi bavuye mu myitozo bahisemo kudasubira mu byumba bategereza indege ku rwakiriro rwa Hoteli kuva saa munani z’amanywa kugeza saa cyenda z’ijoro.
Nyuma yo kumva aya makuru yaturukaga mu Misiri, Kigali Today yegereye umunyambanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Me Mulindahabi Olivier ayitangariza ko bavugana umunsi ku wundi na Mwanafunzi Albert uyoboye itsinda rya Rayon Sports mu gihugu cya Misiri, ndetse ko ayo makuru yo kurara hanze ntayo bazi.
“Ayo makuru ntayo dufite, Albert yatubwiye ko bamaze guhaguruka bategereje ibyo kuba Zamalek yakwishyura ibisigaye bageze El Gouna, ubu dutegereje ko Board ya Zamalek ibitubwira tugeze yo, iyo niyo message twakiriye muri iki gitondo,” Mulindahabi aganira na Kigali Today.

Mulindahabi yakomeje agira ati “Ikibazo bashobora kugira ni ikibazo cy’amafaranga, kiramutse kibaye ni uguhita twohereza amafaranga kuko biroroshye ni Western Union ubundi tukazasigara tuvugana n’abateye icyo kibazo”.
Mu rukerera rwo ku wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze gusesekara mu mujyi wa El Gouna aho izakinira umukino ubanza na Zamalek.
Uyu mukino uzahuza ikipe ya Zamalek na Rayon Sports uteganijwe kuba ku cyumweru ku isaha ya Saa munani n’igice zo mu Rwanda.





Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndi Umufana Wa Apr Fc Ariko Mbabajwe Nukuntu Rayon Sport Fc Yasohokeye Igihugu Uko Ibayeho Manawe Watabaye Ekipe Yacu Ubuse Koko Nibura Ferwafa Cg Minispok Bafashije Rayon Biriya Biratanga Isurambi Ku Gihugu Kandi Buriwese Amenyeko Yasohokeye Igihugu. Nukuri Birababaje, Zamalek Igomba Gukurikiranwa Ndetse Nabari Inyuma Yakuriya Kubaho Nabi Nkwabana B’ Urwanda Ngewe Nishwe Nagahinda Imana Izabashoboze Gutsinda Na Dawid Yara Tsinze .Murakoze.
Rayon iragowe