Rayon Sports ihanishijwe kumara umwaka idakina umukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufatirwa ibihano, aho yamenyeshejwe ko nta mukino wa gicuti n’umwe yemerewe kwitabira mu Rwanda no hanze, kubera kutitabira irushanwa ry’Ubutwari

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ititabiriye igikombe cy’Intwari 2020 cyegukanywe n’ikipe ya APR FC, ikipe ya Rayon Sports yamaze gufatirwa ibihano by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.

Rayon Sports yahaniwe kutitabira igikombe cy'Intwari
Rayon Sports yahaniwe kutitabira igikombe cy’Intwari

Ni imyanzuro yaraye ifashwe na Komite Nyobozi ya Ferwafa mu nama yaraye iteranye ku munsi w’ejo, aho Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guahagarika Rayon Sports mu gikombe cy"ubutwari 2020, kudategura no kwitabira umukino uwo ari wose wa gicuti mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.

Abafana ba Rayon Sports baramara umwaka batayibona mu mikino ya gicuti
Abafana ba Rayon Sports baramara umwaka batayibona mu mikino ya gicuti

Ibaruwa Rayon Sports yandikiwe imenyeshwa ibihano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ariko nubu FERWAFA ntiregura n’ubugome bwayo no kwigiriza nkana kuri Rayon?

Sasa yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Bavandimwe,gukunda ikipe cg kuba ufite abafana benshi cg kuba ikirangirire ntibikuraho amategeko,kandi kubaha ni byiza ntago bikwiye ko umuntu ahanwa NGO abwire uwamuhannye NGO aveho,niba rayon irengana nigaragaze ko irengana hitabazwe akanama nkemurampaka harebwe ko amategeko yishwe.naho amagambo si meza na car ijya ibira yo na fifa,nanjye ndi umufana wayo ariko sinkunda amafuti ago ariyo
yose.icyo nibaza ESE kutitabira imikino birahanirwa?

Kagabo yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

nibayihagarike ndabishyigikiye

tuyisenge claude yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

FERWAFA byarayiyobeye! niba ari abagabo se iyo bayihagarika muri championat? bazumirwa. Nduhungirehe wayoboye MINAFFET ko nayo itoroshye ukareka gutobanga umupira w’abanyarwanda? FERWAFA yo yohejwe ndabizi.

Polo yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

ahubwo bibeshye iyo baba bafite ukuri kubyo bagendeyeho baba bayihagaritse mu marushanywa yose ,ndabona degaule yagarutse pe

kiza desire yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Nzaba ndeba ibyinaha birababaje kandi biratangaje amarangamutima gusa? Nihitiraga

Emm yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka