Nyuma y’iminsi amaze akora imyitozo muri Rayon Sports, rutahizamu wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona iheruka kwegukana mu mwaka w’imikino wa 2013/2104, ubu ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bwo kuba yasinyisha uyu rutahizamu binyuze mu bafana.

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Amiss Cedrick kuzayisinyira, akaba yazatangira kuyikinira muri Mutarama 2017, aho biteganyijwe yo yazasinya umwaka umwe ushobora kongerwa.

Iyi kipe ya Rayon Sports ubu mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gusinyisha uyu mukinnyi, hakaba hari kwifashishwa uburyo iyi kipe imaze ikoresha ibarura abafana bayo, ibinyujije kuri telefoni ngendanwa aho bakanda *699#

Ashobora kubisikana na Kwizera Pierrot .....
Andi makuru kandi amaze iminsi avugwa, ni uko Kwizera Pierrot umaze iminsi afatiye runini ikipe ya Rayon Sports ashobora kuyivamo mu kwezi kwa mbere, akaba yakwerekeza mu makipe yo muri Afurika y’Epfo na Maroc nk’uko bivugwa ko hari ikipe yaho imwifuza cyane, ibi bigatuma ikipe ya Rayon Sports yashyira imbaraga mu gusinyisha Amiss Cedrick.
Iyi kipe ya Rayon Sports kandi ishobora mu gukomeza kwiyubaka, aho bivugwa ko iteganya no kugarura Abouba Sibomana ubu uri kurangiza amasezerano ye mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
NI BYIZA RAYON IFITE GAHUNDA NZIZA YO KUGURA CEDRICK ARIKO NTIDUSHIMISHIJWE NO KUMVA KO YAZA TUGAHOMBA PIELLOT .MUTUGIRIYE NEZA TWABAGUMANA BOSE MAZE TUGAKUBITA AMAKIPE.MURAKOZE.
mutubwire ayo acyeneye ubundi dushwanyaguze kbs gusa nizere ko akibasha.
nibyiza gukora changement yabo bakinnyi bombi kuko gikundiro idushimisha kdi turasaba yuko ubwumvikane bwabayobozi bacu bukomeza nkuko buri ntabibazo dushaka ikdi Massoudi turamwemera kbsa .
nibyiza gukora changement yabo bakinnyi bombi kuko gikundiro idushimisha kdi turasaba yuko ubwumvikane bwabayobozi bacu bukomeza nkuko buri ntabibazo dushaka ikdi Massoudi turamwemera kbsa .
Arakenewe kbs
Naze turamushaka ababaze umwanya
Hanyumase komuvuga ngo dutange amafaranga
mutatubwira ayoyabaciye ngodutange dukurikije
ayoyabasabye.
Ubu buryo muri kuvuga ko mbugerageje bikanga kandi nashakaga gufasha gikundiro yanjye.
Turabashyîgikiye