Hashize icyumweru kimwe umutoza Masudi Djuma atangiye gukoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, aho ku ikubitiro uyu mutoza yari yanenze urwego yasanzeho abakinnyi ba Rayon Sports.

Masudi Djuma yari yatangaje ko muri iki cyumweru ari bwo atangira kwakira abandi bakinnyi bashya, aho kugeza ubu mu bamaze gutangira imyitozo harimo Manasse Mutatu Mbedi wamaze gutangira imyitozo.


Ikipe ya Rayon Sports itegereje kandi umunyarwanda Nsengiyumva Isaac ukina hagati wari usanzwe ukina mu ikipe ya Express FC yo muri Uganda, uyu akaba aheruka no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntiyahita abona ibyangombwa.
Rayon Sports kandi ifite abandi bakinnyi baje mu igeragezwa baturutse hanze.
Muzamiru Mutyaba
Ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ushobora gukina afasha ba rutahizamu. Akomoka muri Uganda akaba ari umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, akaba na we ari mu bakinnyi bavugwa ko bashobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru.
Muhire Kevin na we ni umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma y’aho muri shampiyona ishize Rayon Sports yamusinyishije amezi abiri gusa, akaza kuyikinira umukino umwe gusa kuko yaje kuvunika, shampiyona irinda irangira ataragaruka mu kibuga.
Umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy na we ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera mu Rwanda, bikaba byitezwe ko agomba gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports yashimwa n’umutoza akabona kuyisinyira.
Usibye aba kandi Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.
Rayon Sports irakina umukino wa gicuti
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 ikipe ya Rayon Sports ikina umukino wayo wa mbere wa gicuti na Musanze FC, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze, ukaba uri mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bashya ku makipe yombi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ejo Rayon sport ifite umukinoniyihekipe
Ooh!! Rayon ubunkabafana bomumurege wa coko turimubicu nubwasha pioni taratagira abakinyi mwatuguriye twarashinye guhuranamakipe ngozarubatse ?murajemuboninkubanibirere ndakiryana pe!! Ntakindi nigikombe
Congaho nizeyice amadayimoni
nibyiza njyewe ndumufana wa rayon sport tubadukeneye amakuru mukayaduha pe ariko ntitubona amafoto yababakinnyi bashya twifuza kubana nabo bibaye byiza mwajya nayo muyashyiraho cyane ko muyabona kuburyo bwiza murakoze
rwose ayacukumbuye muyaduhe biratwubaka thx.