Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu hateganyijwe ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga igenwa na FIFA, aho shampiyona mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda zihagarara.

Ikipe ya Rayon Sports yandikira ikipe ya Le Messager de Ngozi y’i Burundi iyisaba umukino wa gicuti, umukino uteganyijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26/03/2022.
Kugeza ubu amakuru aturuka i Burundi avuga ko iyi kipe yamaze kwakira ibaruwa ariko ikaba itarasubiza ngo uyu mukino wemerwe, gusa amakuru aturuka muri Rayon Sports yaduhamirije ko bamaze gusaba uyu mukino.
Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yadutangarije ko ari ukuri bandikiye iyi kipe bayisaba umukino wa gicuti, bategereje igisubizo cy’iyi kipe
Yagize ati "Ni byo twamaze kwandika dusaba iyi kipe ya Le Messager de Ngozi ko twakina umukino wa gicuti, muri ariya matariki hazaba hari imikino mpuzamahanga ya FIFA, twifuzaga ko abakinnyi bacu twabashakira umukino wabafasha kuguma mu mwuka wo gukina mu gihe shampiyona izaba yahagaze"

Perezida w’ikipe ya Le Messager de Ngozi Marc Manirakiza bakunda kwita Poshen, yatangarije kimwe mu binyamakuru by’i Burundi, abemerera ko bakiriye ubu butumire kandi byabashimishije, bakaba bazatanga igisubizo bitarenze impera z’iki cyumweru
National Football League
Ohereza igitekerezo
|