Ni umukino wari wakiriwe n’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’iminsi mike itsinzwe na APR FC ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiona.

Mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ya Rayon Sports yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego cyane cyane ku bakinnyi nka Mugisha Gilbert, Eric Rutanga ndetse na Michael Sarpong, gusa cyirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Muhanga, ku munota wa 48 iza no guhita ibona igitego, gitsinzwe na Michael Sarpong ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Jonathan Rafael da Silva, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong
Andi mafoto kuri uyu mukino













National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Muraho mwese abakunzi ba gikundiro,igitekerezo cyange ariko nikifuzo nuko 1.Kuba ubuyobozi bwacu bwakubahiriza amasezerano bugaha umutoza ibyo bumvikanye hakiri kare.ngo atagenda nkuko abivuga kdi nibyo who abagabo basezeraniye niho bahurira.
2.Kugira passion kumukinyi wese wa Rayon akaba ariyo Siloga ye.
3.Gukurikirana abakinyi muri gahunda zabo zose kugirango displine Ibe iya1 twubakiraho.
4.Natwe abafana gukomeza kuyitera ingabo mubitugu tutitangiye itama.
Murakoze
Muribeshya kizasubirana banyiracyo amaherezo
Sarpong turamwemera ninahanyankora impandeyakagela park rayo tuzayigwa inyuma