
Abasore b’umutoza Ivan Minnaert batangiranye imbaraga mu kibuga, nubwo ku munota wa cyenda ikipe ya Gor Mahia yaje gutungurana ifungura amazamu ku gitego cyiza cya Kagere Meddie ku mupira yahawe na Tuyisenge Jacques.
Ntibyatinze nyuma y’iminota 14,abakunzi ba Rayon baje kubona ibyishimo nyuma y’igitego cyiza cyatsinzwe na Rutanga Eric kuri coup franc aho umunyezamu Oliech Otieno atamenye aho waciye.
Rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala wagoye cyane ba Myugariro ba Gor Mahia yaje kubona amahirwe imbere 3 imbere y’izamu mu gice cya mbere.
Nyuma yo kwinjiza Kwizera Pierrot na Bimenyimana Bonfils Caleb,ikipe itozwa na Minnaert yatangiye gukina neza mu kibuga nubwo umunyezamu Otieno Oluoch nta mipira ikomeye yafashe.
Ku munota wa 84’, ikipe ya Rayon yakomeje gusatira izamu rya Oliech aho Tchabalala witwaye neza mu mukino yaje guhusha igitego ku mupira yahawe na Christ Mbondi.
Imbere y’imbaga y’abafana ba Rayon nubwo imvura yari nyinshi,umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rayon spot izadufashe yitwareneza murikenye
Equipe yacu ya rayon byayigoreye hagati kubera absence ya Pierrot. Diarra nawe arahusha cyane ama goals. Caleb nawe akwiye gukina imbere kuri attaque kuko azigucenga