Rayon Sports Day 2022: Gikundiro izakina n’ikipe yo hanze itaratangazwa
Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) yatangaje ko ibirori bibanziriza umwaka w’imikino itegura buri mwaka, bimaze kumenyekana nka Rayon Sports Day, biteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.

Ibyo byatangajwe na Rayon Sports binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, mu gihe mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko ibi birori bya Rayon Sports Day bizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Yagize ati "Bizabera i Kigali".
Rayon Sports Day ni umunsi abafana b’iyo kipe bamurikirwa abatoza, abakinnyi bashya ikipe iba yaraguze, hagakinwa umukino wa gicuti ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. Kugeza ubu Rayon Sports iri mu biganiro n’ikipe yo hanze y’u Rwanda itaramenyekana, ikaba ariyo bazakina umukino wa gicuti.

Ikipe ya Rayon Sports ikiri ku isoko ishaka abakinnyi, ubuyobozi bwayo buvuga ko umunsi wa Rayon Sports Day uzagera ikipe yose yaruzuye.
Rayon Sports Day yaherukaga kuba tariki 25 Ukwakira 2021 kuri Stade Amahoro, ubwo hitegurwaga umwaka w’imikino wa 2021-2022, aho ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, nk’uko bisanzwe ibirori by’uyu mwaka nabyo bikaba bizasusurutswa n’abahanzi.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|