Rayon Sport yongereye amahirwe yo gutwara igikombe
Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka cyiyongereye ubwo yatsindaga Isonga igitego 1-0, mu gihe Police FC zihanganye yo yanganyije na AS Muhanga, ubu Rayon Sports ikaba irusha Police FC amanota atatu.
Rayon Sports na Police FC zakinnnye imikino yazo ku masaha amwe kuri icyi cyumweru tariki 28/04/2013, aho Rayon Sports yakiraga Isonga kuri Stade Amahoro, naho Police FC yakira AS Muhanga ku Kicukiro.
N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yigaragaje kurusha Isonga FC, muri uwo mukino wose habonetsemo igitego kimwe gusa cyatsinzwe na Fuadi Ndayisenga mu gice cya mbere.
Fuadi Ndayisenge wanaherukaga gutsinda ibitego bibiri Rayon Sports yatsinze Kiyovu mu mukino waherukaga, ku munota wa 18 yatsinze igitego cyiza kuri ‘Coup Franc’ nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri kapiteni wa Rayon Sports, Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’.

Ubwo Rayon Sports yatsindaga, Police FC yaherukaga kunyagira Etincelles ibitego 5-0 ntabwo yari yorohewe na AS Muhanga ku Kicukiro, kuko amakipe yombi yananiranywe, habura iyinjiza igitego na kimwe mu izamu ry’iyindi, amakipe agabana amanota.
Kunganya kwa Police FC bivuze ko yatangiye gusigwa na Rayon Sports mu nzira yo guhatanira igikombe, kuko mu gihe mbere y’uyu mukino Rayon Sports yarushaga inota rimwe gusa Police FC, ubu ikinyuranyo cyabaye amanota atatu, mu gihe hasigaye gukinwa imikino ine ngo shampiyona irangire.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 22 yabaye ku cyumweru, kuri Stade Kamena i Huye, Mukura yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 bituma Etincelles iguma ku mwanya wa nyuma, mu gihe mukeba wayo Marine FC yo yakoze akazi gakomeye igatsindira Musanze FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Ku Mumema ho, La Jeunesse yahatsindiye Espoir FC igitego 1-0, bikaba bigaragara ko ibitego byarumbye cyane ku munsi wa 22 wa shampiyona, dore ko no ku wa gatandatu mu mikino ibiri yari yabaye APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego 1-0, naho Amagaju anganya na AS Kigali ubusa ku busa.
Kugeza ubu Rayon Sports iracyicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 48, Police ku mwanya wa kabiri ifite amanota 45, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 39. Mukura nayo iracyafite umwanya wayo wa kane n’amanota 35, mu gihe AS Kigali iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.
Marine FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 20, Isonga FC ku mwanya wa 13 n’amanota 15, mu gihe Etincelles iri ku mwnaya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 14.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ebana ko mutatubwira umukinnyi ufite ibitego byinshi rayon iragitwaye pe?
Rayon Irakimanitse karabaye!!!!!!! Imyaka yari ibaye myinshi, ariko MAYOR nadufashe guhangana n’Abasirikare n’Abapolisi turebe ko n’abasivili burya bashoboye.