Muri uwo mukino Rayon Sport na Kiyovu Sport zagaragayemo abakinnyi benshi bashya, ariko Rayon Sport niyo yakinnye umupira mwiza, ndetse ihavana intsinzi.
Igitego cya mbere cya Rayon Sport cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Amissi Cedric, nyuma y’amakose ya ba myugariro ba Kiyovu Sport batavuganye neza n’umunyezamu.

Amakipe avuye kuruhuka, mu ntangiro z’igice cya kabiri, Rayon Sport yakomeje kurusha Kiyovu Sport, maze Ndayisenga Fuadi Kapiteni wa Rayon Sport atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’ibyo bitego, amakipe yombi yakoze impinduka nyinshi mu gusimbuza. Kiyovu Sport yavuguruye imikinire yayo, ariko amahirwe yabonye imbere y’izamu Julius Bakabulindi wari ku busatirizi bwayo, ntiyayabyaza umusaruro.
Rayon Sport yagaragazaga urwego rwo hejuru kurusha Kiyovu, yongeye kureba mu izamu mbere gato y’uko umukino urangira, ubwo Amissi Cedric yateraga ishoti rya kure, maze ruruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Mutuyimana Evariste nawe mushya muri Kiyovu Sport.
Rayon Sport yasubiyemo amateka y’ubushize, ubwo icyo gikombe cyatangizwaga, nabwo ikaba yari yatsinze Koyovu Sport ibitego 3-0.

Umutoza wa Rayon Sport, Didier Gomes da Rosa, yavuze ko ikipe ye yose yakinnye neza ishaka kongera gutwara icyo gikombe, aricyo cyatumye batsinda ibitego byinshi, kandi ngo ni ubutumwa bwiza bahaye abakunzi babo ko no muri shampiyona izatangira ku wa gatandatu tariki ya 28/9/2013 bazaba bameze neza.
Kanyankore Gilbert Yaounde, umutoza mushya wa Kiyovu Sport yatangaje ko yarushijwe cyane na Rayon Sport kuko abakinnyi be biganjemo abashya, batigeze bumvira amabwiriza yari yabahaye.
Kanyankore waje gutoza Kiyovu avuye muri Vital’o y’i Burundi, avuga ako akirimo kumenyereza abakinnyi be mbere y’uko shampiyona itangira, kandi ngo azi neza ko izatangira baramaze kumenyeraba.

Rayon Sport yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Mukura iyitsinze ibitego 3-1, naho Kiyovu Sport isezerera AS Kigali iyitsinze igitego 1-0.
Umwanya wa gatatu muri iryo rushanwa ngarukamwaka wegukanywe na Mukura Victory Sport imaze gutsinda AS Kigali ibitego 3-2.
Rayon Sport yatwaye igikombe yahawe na Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, Kiyovu Sprt ihabwa Miliyoni 2, Mukura ihabwa Miliyini imwe, naho AS Kigali yabaye iya kane ihabwa ibihumbi 500.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Komerez`aho Rayon yacu!!!!!!!!!!!!!!!!!!
congratiration kuri Rayon Sports n’abafana twese twishimiye iki gikombe cya pre-season,iyi ni intangiro nziza,twizeye kuzisubiza igikombe cy’uyu mwaka.