Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Abouba Sibomana na Fuadi Ndayisenga mu gice cya mbere, naho icya gatatu gitsindwa na Hamis Cedric mu gice cya kabiri.
Muri uwo mukino wateguwe mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro urubuga rwa interineti footballrwanda.com rugaragaza amashusho y’umupira w’u Rwanda, Rayon sport yihariye umupira cyane kurusha Kiyovu Sport.
Rayon Sport yabonye igitego cyayo cya mbere ku munota wa 32 gitsinzwe na Abouba sibomana, nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya Kiyovu Sport.
Icyo gitego cyakuruye amahane, abakinnyi ba Kiyovu Sport bashwana n’umusifuzi Twagiramukiza Abdoul bavuga ko umunyezamu wabo Pascal Dukuzeyezu bari bamusunitse, ndetse bamwe babanza kwanga gukomeza gukina, ariko nyuma umukino urakomeza.
Nyuma y’iminota mikeya, Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’ yategewe mu rubuga rw’amahina, maze Rayon Sport ihabwa penaliti yatewe neza na Fuadi Ndayisenga, maze amakipe aruhuka ari ibitego bibiri bya Rayon Sport.
Nk’uko byari byagenze mu gice cya mbere, igice cya kabiri cyaranzwe n’amahane ndetse n’amakosa menshi yakorwaga n’abakinnyi ku mpande zombi, gusa Rayon Sport ikomeza kugaragaza imbaraga ndeste n’umupira mwiza kurusha Kiyovu Sport.
Ku munota wa 84, Rayon Sport yabonye indi penaliti, nyuma y’aho Kapiteni wayo Hategekimana Afrodis ‘kanombe’ yatezwe na ba myugariro ba Kiyovu Sport, maze Hamis Cedric , urimo gushakirwa ibyangombwa bizatuma yongera gukinira Rayon sport, ayitera neza, maze umukino urangira ari ibitego bitatu bya Rayon Sport ku busa bwa Kiyovu Sport.
Rayon Sport yatsinze, yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 700, ndetse n’amadolari 4000, naho Kiyovu Sport yatsinzwe ihabwa amadolari 2000.
N’ubwo abakunzi ba Rayon Sport basa n’abamaze kwibagirwa igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro, muri iyi minsi iyo kipe ifite agahigo ko kwegukana ibikombe bidasanzwe biba byateguwe ku mpamvu zitandukanye zirimo amasabukuru no kumurika ibikorwa runaka ku mugaragaro.
Iki gikombe Rayon Sport igitwaye nyuma y’icy’Agaciro Development Fund yegukanye muri Nzeri 2012 mbere y’uko yerekeza i Nyanza. Hari n’ibindi bikombe nkabyo iyo kipe yegukanye nk’icy’isabukuru y’imyaka 100 y’umujyi wa Kigali n’ibindi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nkunda rayon sport imana nidufashe twitwarire igikombe maze tubereke uko twandagaza amahanga yananiye igikona.
rayon ndayikunda
Ikipe yacu ihagaze neza rwose Imana ishimwe
....n’ubundi uwakunda yakunda Rayon....
Mbashimiye iyi nkuru, ariko se ayo mahane yaterwaga n’iki? Kuri stade se abantu bari benshi nk’uko bisanzwe mu bihe byiza bya Rayon?
Rayon sport ndayikunda, nzayigwa inyuma. Muduhe instinzi ubundi stade tuzuzure murebeko amafaranga mutazajya muyabona.