Rayon Sport yatunguwe na APR FC iyishyura ibitego bibiri, amakipe yombi agabana amanota

Rayon Sport na APR FC zanganyije ibitego 2-2 mu buryo butunguranye, nyuma y’aho Rayon Sport yari yabanje kubona ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 30/12/2012.

Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego, igice cya kabiri cyatangiye Rayon sport yari yakiriye APRC, ariyo ifite imbaraga nyinshi ndetse n’ishyaka ryo gushaka ibitego.

Ku munota wa wa kabiri gusa w’igice cya kabiri, Fuadi Ndayisenga wa Rayon Sport yahise afungura amazamu.

Icyo gitego cyatumye Rayon Sport yongera imbaraga ndetse ikomeza gusatira APR FC yari yamaze gucika intege, maze bidatinze ku munota wa 65 Sina Gerome, wari uhagaze neza muri uwo mukino, atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sport cyatumye benshi mu bakunzi bayo batangira kwizera ko bashobora gutahana amanota atatu.

Ibitego 2-0 Rayon Sport yari imaze kubona byatumye yirara, ariko APR FC itangira gushakisha uko yakwishyura.

Ku munota wa 77, Isaac Nuganza, Rutahizamu wa APR FC yatunguye abakinnyi ba Rayon Sport abatsindana igitego ku mupira mwiza wari uvuye muri Koroneri utewe na Iranzi Jean Claude.

Kubera gushaka kwishyura vuba vuba, nyuma y’icyo gitego, APR yagize imbaraga nyinshi cyane bigaragara ko yari ihise igaruka neza mu mukino, maze nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 79, Iranzi Jean Claude wari wagize uruhare mu gitego cya mbere, ahagaze muri metero 25 uvuye ku izamu rya Rayon Sport, arekura ishoti riremereye ryahise riboneza mu rucundura rw’izamu ryari ririnzwe na Nzarora Marcel.

Nyuma y’uko kwishyurwa ibitego bibiri mu buryo butunguranye, Rayon Sport yashatse uko yabona igitego cya gatatu kugirango itahane amanota atatu ariko birananirana, umukino urangira ari ibitego 2-2, amakipe yombi agabana amanota.

Umukino wahuje Rayon Sport na APR FC wari umukino w’ikirarane wagombaga gukinwa ku munsi wa munani wa shampiyona. Ubwo andi makipe yakinaga, APR FC yari ifite umukino mpuzamahanga wa gicuti yakinnye na Simba yo muri Uganda mu rwego gusoza amahugurwa ya gisirikari yiswe ‘Ushilikiano Imara’. Icyo gihe APR FC yatsinze igitego 1-0.

Intego ya Rayon Sport yari yihaye ko kurangiza umwaka iri imbere ya APR FC ku rutonde rwa shampiyona ntabwo yagezweho, kuko APR FC irangije umwaka iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 18, mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 16.

Umwaka wa 2012 urangiye shampiyona igeze ku munsi wa 10, aho AS Kigali ari yo iyoboye n’amanota 21, mu gihe Etincelles iza ku mwanya wa 14 ari na wo wa nyuma n’amanota atanu gusa. Shampiyona izakomeza tariki 5/1/2013.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

reka sha rayon irambabaje gusa yaregerande? ntaterambere mumupira wamaguru mu rwanda hakiba abasifuzi bameze kuriya birababaje

mamba yanditse ku itariki ya: 1-01-2013  →  Musubize

abasifuzibomurwanda bashuka APR ikagirangoizigukina birababaje

yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

yewe sindi umukunzi w’aya ma equipe yombi ariko umupira narawurebye.Najyaga numva aba Rayon bavuga ko abasifuzi bibira APR nkagirango ni amagambo yabo ariko byarantunguye ndebye uriya mukino kuko nasanze aba Rayon barakubititse kweli niba ari kuriya bisanzwe.Mbega umusifuzi!Ese buriya ni ukwibeshya cyangwa hari indi mpamvu?Gewe ndi Rayon natanga ikirego mu rukiko niba ababishinzwe ntakyo babikoraho kuko numva buri gihe Rayon i complaining.Gusa biriya byica umupira w’amaguru kandi bigashuka APR ko izi gukina.Uziko iyo basifura neza Rayon iba yaratsinze nka 5-0?

jackson yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka