Rayon Sport yasezerewe na AC Leopard nyuma yo kunganya nayo ibitego 2-2

Urugendo rwa Rayon Sport mu mikino nyafurika rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 15/2/2014, ubwo yanganyaga na AC Leopard Dolisie ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/32 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Rayon Sport yari yaranganyije ubusa ku busa na Ac Leopard i Dolisie muri Congo Brazzaville mu mukino ubanza, yasabwaga gutsinda nibura igitego 1-0 i Kigali kugirango yizere gukomeza muri 1/16 cy’irangiza.

Nyuma y’iminota 45 y’uwo mukino, Rayon Sport yasaga n’iyamaze kwizera gukomeza kuko yari yabonye ibitego bibiri byatsinzwe na Kambale Salita Gentil ku munota wa 43 na Amissi Cedric watsinze icya kabiri ku munota wa 45.

Rayon Sport yatsinze ibitego bibiri mu minota ibiri ya nyuma y'igice cya mbere, ibyishyurwa m u ntangiro z'igice cya kabiri.
Rayon Sport yatsinze ibitego bibiri mu minota ibiri ya nyuma y’igice cya mbere, ibyishyurwa m u ntangiro z’igice cya kabiri.

Nyuma yo kuruhuka, igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sport yaranzwe no kwirara cyane ndetse itangira gukora amakosa mu bakinnyi b’inyuma, bituma itsindwa ibitego bibiri byihuse cyane.

Igitego cya mbere cya AC Leopard cyatsinzwe n’uwitwa Gandze Cesair ku munota wa 52, nyuma y’iminota ibiri gusa Cissé Mahamane, wari winjiye mu kibuga asimbuye, atsinda icya kabiri.

Rayon Sport yaranzwe n’umukino mwiza mu gice cya mbere, yugaririra izamu neza ndetse ibasha gutsindamo ibitego bibiri, ariko nyuma yo kwishyurwa ibyo bitego, ndetse ikanavunikisha myugariro wayo Majyambere Alipe, yatangiye gukina nabi cyane ndetse AC Leopard irayisatira cyane ariko ku bw’amahirwe makeya ntiyayitsinda ikindi gitego.

Abakunzi ba Rayon Sport bari benshi, ariko bamaze kwishyurwa ibitego bibiri baretse gukomeza gufana.
Abakunzi ba Rayon Sport bari benshi, ariko bamaze kwishyurwa ibitego bibiri baretse gukomeza gufana.

Nyuma yo kwishyurwa ibyo bitego, umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael yagerageje gusimbuza abakinnyi yibanda gushyiramo abasatira, ariko amahirwe yabonetse yose, bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Kunganya ibitego bibiri kuri bibiri, bivuze ko AC Leopard ariyo yakomeje muri 1/16 cy’irangiza, kuko yabashije kwinjiza ibitego mu izamu kandi yakiniye mu mahanga. Muri 1/16 cy’irangiza AC Leopard izakina na Primeiro d’Agosto yo muri Angola.

Dore abakinnyi babanje mu ibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Bikorimana Gerard, Arafat Serugendo, Nizigiyimana Abdoulkarim, Sibomana Abouba, Majyambere Alipe, Ndayisenga Fauadi, Uwambazimana Leon, Sibomana Husein, Mwiseneza Djamal, Kambale salita Gentil na Amissi Cedric.

AC Leopard yari yazanye abafana bakeya ariko bakoze akazi kari kabazanye.
AC Leopard yari yazanye abafana bakeya ariko bakoze akazi kari kabazanye.

AC Leopards: Massa Chansel, Moubhro Boris , Mbouna Jean Patrick, Miangounina , Magnokele, Kivouri Rochel, Ntela Kalema, Bidimbou, Lakolo, Gandze Cesaire na NgavoukaLip Pata.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka