Rayon Sport yahangamuye Police FC

Rayon Sport yegukanye amanota atatu mu mukino wa shampiyona wayihuje na Police FC ubwo yayitsindaga ibitego 3 kuri 1 kuri stade Amahoro i Remera ejo tariki 15/01/2012.

Rayon Sport yatangiye isatira cyane kurusha Police FC ndetse biza no gutuma ibona penaliti ku ikosa umunyezamu wa Police, Evariste Mutuyimana, yakoreye kuri Bokota Labama mu rubuga rw’amahina, bikanamuviramo guhabwa ikarita itukura.

Icyo gihe Rayon Sport ntiyabashije kubyaza umusaruro ayo mahirwe yari ibonye, kuko Fuadi Ndayisenga wari usanzwe azwiho gutera penaliti za Rayon Sport akanazinjiza yayiteye ku mutambiko w’izamu ryari ririnzwe na Ganza Alex wasimbuye Mutuyimana Evariste.

Nubwo ariko Rayon Sport yakomeje gusatira ishaka igitego, Police FC bari basigaye ari 10 mu kibuga, na bo ntibacitse intege kuko mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Kapiteni wa Police FC, Meddie Kagere, yacitse ab’inyuma ba Rayon Sport maze aha umupira mwiza Roddie Mavugo na we awerekeza mu ncundura.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sport irwana no kwishyura. Gukoresha imipira inyuze cyane cyane ku mpande byaje gutanga umusaruro ubwo kapiteni wa Rayon Sport, Karim Nizigiyimana Makenzi, yahaga umupira mwiza ku mutwe Sina Gerome ahita atsinda igitego cya mbere.

Papy Kamanzi winjiye mu kibuga asimbuye, nubwo yari amaze iminsi yaratorotse ikipe, ntiyatinze kwigaragaza kuko ku munota wa 80 na we yahise abona igitego cya kabiri cya Rayon Sport.

Bitewe no kunanirwa kw’abakinnyi ba Police bakinaga ari 10 gusa, Rayon Sport yakomeje kubotsa igitutu maze ku munota wa 90 Bokota Labama atsinda igitego benshi bavuze ko gishobora kuzaba kimwe mu bitego byiza by’umwaka.

Bokota wari wakomeje kugora abakinnyi b’inyuma ba Police FC, yaje kuzamukana umupira wenyine awukuye hagati mu kibuga, acenga abakinnyi bo hagati agera no mu b’inyuma bose arabacenga maze anacenga umunyezamu amusiga inyuma ye maze atsinda igitego.

Nyuma y’umukino, Jean Marie Ntagwabira, utoza Rayon Sport, yavuze ko ikipe ye n’ubundi yari ikwiye gutsinda kuko ngo n’iyo Police idahabwa ikarita y’umutuku bari kuyitsinda kuko batangiye bayirusha.

Kuba yarakinishije Pappy Kamanzi kandi yari yaratorotse ikipe, Ntagwabira yavuze ko yasabye imbabazi akoresheje ibaruwa. Gusa ngo kuba yaramukinishije ni uko nta bandi bakinnyi yari afite ariko ngo bazongera bamwihanize.

Umutoza wa Police FC, Goran Kuponovic, yababajwe n’uko babonye ikarita y’umutuku hakiri kare inatuma batsindwa ariko avuga ko ari ntacyo yanenga umusifuzi kuko yakoze akazo ke kandi ngo agomba kumwubaha.

Goran kandi yavuze ko kuba Police FC itsinzwe atari igitangaza kuko na za Machester City na za Barcelona ziratsindwa, gusa ngo ntabwo yacika intege ahubwo bagiye gukomeza gukora cyane kugirango bakomeze gushaka igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo gutsinda Police FC, ubu Rayon Sport yavuye ku mwanya wa gatandatu ijya ku mwanya wa kane. Inganya amanota 18 na APR FC iri ku mwanya wa kabiri ndetse na Police iri ku mwanya wa gatatu.

Kugeza ubu Mukura VS ni yo iri ku isonga n’amanota 23. Irusha umukino umwe amakipe zihanganye kuko Mukura yakinnye imikino 10 mu gihe andi makipe zihanganiye igikombe amaze gukina imikino 9 gusa.

Dore uko urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo rumeze:

1. MUKURA VS 23

2. POLICE FC 18

3 .APR FC 18

4. RAYON SPORTS 18

5. KIYOVU SPORTS 17

6. ETINCELLES FC 16

7. AMAGAJU FC 11

8. LA JEUNESSE 10

9. MARINES FC 10

10. NYANZA FC 8

11. AS KIGALI 6

12. ISONGA FC 5

13. ESPOIR FC 3

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka