Rayon Sport yafatiwe ibihano bikomeye nyuma y’imvururu yateje ku kibuga

Nyuma y’imvururu zabaye ku kibuga ku musozo w’umukino wahuje Rayon Sport na AS Kigali ku cyumweru tariki ya 19/4/2014, aho abakinnyi, abafana n’abatoza bashyamiranye n’abasifuzi ndetse na polisi y’igihugu kubera kutishimira imisifurire, ikipe ya Rayon Sport muri rusange yafatiwe ibihano bikomeye.

Mu kiganiro bagiranye n’Abanyamakuru, abagize Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda-FERWAFA bayobowe n’Umuyobozi wungirije Kayiranga Vedaste, batangaje ko nyuma yo gusoma no gusesengura raporo ya Komiseri wari kuri uwo mukino ndetse na raporo y’akanama yashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, hafaswe ibyemezo bikurikira:

Bifashishije ingingo ya 36 mu mategeko ya FERWAFA agenga imyitwarire, ikipe ya Rayon Sport muri rusange yahanishijwe kuzakina umukino wa shampiyona izongera kwakira, idafite umufana n’umwe kuko bateye imvururu ku kibuga.

Luc Eymael, umubiligi utoza Rayon Sport yahanishijwe kuzamara imyaka ibiri adatoza mu Rwanda.
Luc Eymael, umubiligi utoza Rayon Sport yahanishijwe kuzamara imyaka ibiri adatoza mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sport kandi ngo izaryozwa ibyangijwe n’abafana bayo birimo ibirahuri bya stade Amahoro ndetse n’iby’imodoka y’umusifuzi Ambroise Hakizimana byamenwe kuri uwo munsi w’imvururu.

Abantu ku giti cyabo, umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael yahanishijwe kutagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, kuko ngo ariwe wabaye nyirabayazana w’imvururu zabaye kuri Stade Amahoro.

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sport (wambeye umukara) azamara imyaka ibiri atagaragara muri ruhago.
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sport (wambeye umukara) azamara imyaka ibiri atagaragara muri ruhago.

Umukinnyi wa Rayon Sport Amissi Cedric yahanishijwe kutazakina umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe kingana n’amazi atandatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kubera ko ngo yakubise umusifuzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 52 y’amategeko ahana.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport Olivier Gakwaya, yahanishijwe igihano cyo kutazagaragara ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.

Amissi Cedric ushinjwa gukubita umusifuzi Munyanziza Gervais ( bari kumwe muri iyi foto), yanahishijwe kumara amaze atandatu adakina umupira w'amaguru mu Rwanda.
Amissi Cedric ushinjwa gukubita umusifuzi Munyanziza Gervais ( bari kumwe muri iyi foto), yanahishijwe kumara amaze atandatu adakina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Gakwaya kandi yanaciwe ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y’amanyarwanda kubera ko ngo yakanguriye abakunzi ba Rayon Sport kwanga umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule, aho ngo baririmbaga ngo ‘ Degaule wabo’, akaba yahanwe ngo hashingiwe ku ngingo ya 58 y’amategeko ahana muri FERWAFA.

Undi wahanwe ni Jean Claude Muhawenimana, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport ngo kuko atabujije abafana begenzi be guteza imvururu, akaba yahanishijwe kutazagaragara ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka ibiri, anacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Byose byakomotse ku mukino Rayon Sport yanganyije na AS Kigali 1-1 ariko ntiyishimira imisifurire.
Byose byakomotse ku mukino Rayon Sport yanganyije na AS Kigali 1-1 ariko ntiyishimira imisifurire.

Uwo Muhawenimana kandi kugeza ubu ari mu maboko ya polisi kimwe n’abandi bafana ba Rayon Sport 12, bakurikiranyweho guteza imvururu muri Stade, hakaba hagikorwa irindi perereza.

Ikipe ya Rayon Sport yahawe iminsi ibiri yo kujurira nyuma yo kubona iyo myanzuro kandi ngo ibyo bihano bafatiwe byemejwe burundu, bishobora no kugira ingaruka ku babifatiwe ku rwego mpuzamahanga kuko ibyo byemezo bizashyikirizwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika-CAF.

Nyuma yo kumenye ibyo bihano, Umuyobozi wungirije wa Rayon Sport Gakumba Charles yavuze ko bazajurira, ariko ngo bagomba kubanza gukina na Esperance umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/4/2014.

Nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wateje imvururu, Rayon Sport ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56, ikaba irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere, mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona isozwe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bihano ningombwa kuri reyo wendabafana bayo bagirikinyabupfura,nkabayandimakipe. nshimiye ferwafa muri rusange.

kwitonda jean nepo yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka