Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Esperance 5-0

Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, Rayon Sport yicaye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo kunyangira Esperance ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kane tariki ya 26/12/2013.

Rayon Sport yorohewe n’uwo mukino cyane, yanyagiye Esperance ibitego bitanu ibifashijwemo na Amissi Cedric watsinzemo bitatu, Djamar Mwiseneza na Meddie Kagere watsinze igitego cya penaliti.

Iyo ntsinzi yatumye Rayon Sport ifata umwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona, iwusimburaho APR FC yanganyirije ubusa ku busa ku Mumena ubwo yari yakiriye Espoir FC.

Undi mukino warumbutsemo ibitego ni uwahuje Police FC na AS Muhanga ku Kicukiro, maze ikipe y’abapolisi inyagira ikipe y’Akarere ka Muhanga ibitego 6-1 byatsinzwe na Uwimana Jean d’Amour watsinze bibiri, Tuyisenge Jacques nawe watsinzemo bibiri, na Sebanani Emmanuel Crespo hamwe na Habyarimana Innocent batsinze kimwe.

Kiyovu Sport yari imaze iminsi itsinda, yananiranywe na Etincelles kuri Stade Umuganda, ubwo ayo makipe yanganyaga ibitego 2-2.

Indi mikino yabayemo kugabana amanota ni uwahuje AS Kigali na Musanze FC kuri Stade ya Kigali amakipe anganya ibitego 2-2.

Kunganya ubusa ku busa byabaye hagati ya Gicumbi FC na Marine FC, kimwe no mu mukino wahuje Amagaju na Mukura nawo warangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego.

Rayon Sport ni yo iyoboye by’agateganyo n’amanota 25, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 24, ariko ikaba igifite umukino w’ikirarane itarakina (igomba kuzakina an Kiyovu Sport).

AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23, Kiyovu Sport ku mwanya wa kane n’amanota 22, ikayanganya na Musanze FC iri ku mwanya wa gatanu.

Esparance iri ku mwanya wa 13 n’amanota arindwi, naho Amagaju FC akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota atandatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka