Rayon Sport yagiye gukina uwo mukino iri ku mwanya wa gatandatu, yagaragaje ingufu ndetse no kwiharira umupira kurusha AS Kigali, ariko amahirwe menshi yabonywe na Meddie Kagere na Hamissi Cedric bayapfusha ubusa.
Nyuma yo kurata ibitego byinshi, Meddie Kagere yabonye igitego cya mbere cya Rayon Sport ku munota wa 22, ahawe umupira mwiza na Mwiseneza Djamal. Mu ntangiro z’igice cya kabiri, Rayon Sport yasatiraga cyane maze ibona igitego cya kabiri ku munota wa 68 gitsinzwe na Fuadi Ndayisenga.
AS Kigali yakoreshaga gusatira mu buryo butunguranye, yahise itsinda igitego cyayo nyuma y’iminota ibiri gusa, gitsinzwe na Jimmy Mbaraga nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro ba Rayon Sport.
Amakipe yombi yabonye amahirwe yo kubona ibindi bitego mu minota ya nyuma ariko umukino urangira Rayon Sport itsinze ibitego 2-1.
Mu yindi mikino yabaye kuri icyi cyumweru, Musanze FC yanganyije na Etincelles ubusa ku busa i Musanze, AS Muhanga itsinda Gicumbi igitego 1-0 i Muhanga, naho Marine itsinda Esperance ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.
Nyuma y’umunsi wa 11 wa shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23, Rayon Sport ku mwanya wa kabiri n’amanota 22, ikaba iyanganya na AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu, gusa Rayon Sport izigamye ibitego byinshi.
Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 21, Musanze FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 21 ariko irushanwa ibitego na Kiyovu Sport.
Ikipe ya Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota arindwi, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota atanu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|