Ni umukino utari woroshye kuko Rayon Sport yinjiye ibitego 3 ikaza kwishyurwa 2 byose ariko umukino uza kurangira Rayon ikiri imbere ari nacyo cyatumye iyobora urutonde nyuma y’umunsi wa 4 wa Shampiyona.
Umwanya wa mbere Rayon Sport yagezeho iwukesha Leon Uwambazimana, Sibomana Bakari ndetse na Jean Paul Havugarurema bayitsindiye ibitego 3 yabonye. Ni mu gihe Jean Bosco Harorimana, yatsindiye Etincelles ibitego 2 yabonye.
Rayon Sport kuri ubu ifite amanota 10 inazigamye ibitego 7, mu gihe APR FC iyigwa mu ntege nayo ifite amanota 10 ariko ikaba izigamye ibitego 3 gusa. Ku mwanya wa 3 hari Police FC n’amanota 8.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2014, ikipe ya Musanze uri Stade Ubworoherane yanganyije na Espoir 0-0. Kuri Stade Regional ya Nyamirambo Isonga yanganije na Gicumbi ibitego 2-2.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|