Rayon Sport izakina na AS Kigali muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Rwamagana City ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane wa 1/17 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye Kicukiro ku wa gatatu tariki ya 16/4/2014, izahura na Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza kuko yo yari yatsinze Sunrise FC ibitego 5-1 mbere ubwo andi makipe yakinaga 1/16 cy’irangiza.
AS Kigali yari yatinze gukina uwo mukino kuko yari mu marushanwa mpuzamahanga, izakina na Rayon Sport umukino wa 1/8 cy’irangiza tariki 4/6/2014, ari nabwo imikino y’igikombe cy’Amahoro izakomeza, kuko amakipe azabanza akarangiza imikino ya shampiyona.
Ku wa gatatu tariki ya 16/4/2014 kandi nibwo hakinwe imikino ya 1/8 cy’irangiza ku yandi makipe, aho APR FC yasezereye AS Muhanga bigoranye cyane, kuko nyuma yo kunganya ubusa ku busa, hitabajwe za Penaliti, maze APR FC itsinda 10-9.

Police FC yakomeje muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-1, Amagaju asezerera Etoile de l’Est ku bitego 4-0, naho Kiyovu Sport itsinda Esperance ibitego 2-1.
I Muhanga, Espoir FC yahatsindiye Gicumbi FC igitego 1-0, SEC isezerera Aspor iyitsinze ibitego 4-1, naho Musanze FC ikomeza muri ¼ cy’irangiza kuri penaliti 8-7 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.
Mu mikino ya ¼, Police FC izahura na Musanze FC, Amagaju FC ikine na SEC Academy, Kiyovu Sport ihure na Espoir FC, naho izakomeza hagati ya AS Kigali na Rayon Sport ikazahura na APR FC.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinwa tariki ya 4/7/2014, ikipe izagitwara nk’uko bisanzwe ikazahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
AS Kigali niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|