Rayon Sport irasinyisha amasezerano Mukubya James kuri uyu wa gatanu
Mu rwego rwo kwiyubaka yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport yatangiye kugura abakinnyi, ikaba igomba gusinyisha umunya-Uganda Mukubya James ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/1/2014.
Amakuru dukesha umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya avuga ko uwo Mukubya umaze umwaka akina muri Uganda mu ikipe ya Sports Club Villa, agera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, agahita abonana n’abayobozi ba Rayon Sport bagasinyana amasezerano yo gukinira iyo kipe.
Gakwaya avuga ko uwo Mukubya, wasubiye gukina muri Uganda nyuma yo gukina muri AS Kigali muri 2012, bazumvikana uburyo abakinira mu gihe kingana n’amaze atatu, nibasanga akina neza, bamusinyishe amasezerano y’igihe kirekire, gusa yirinze kuvuga indeshyo y’ayo masezerano.
Mukubya ukina nka myugariro wo hagato ( central defender), arimo gushakwa na Rayon Sport kugirango ajye kuziba icyuho cya Faustin Usengimana umaze igihe kini yaravunitse, na n’ubu akaba atarakira, bikaba biri mu bituma Rayon Sport itsindwa ibitego byinshi muri iyi minsi.
N’ubwo Rayon Sport yari ihangayikishijwe cyane n’umukinnyi ukina inyuma hagati, ngo irimo no gushaka abandi bakinnyi babiri, barimo ukina hagati n’undi ukina imbere.
Kugeza ubu Rayon Sport irimo kugerageza umusore witwa Nicholas ukina nka Rutahizamu. Uwo musore wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA , nyuma akajya gushaka ikipe ku mugabane w’Uburayi ariko ntibukunde, ashobora gukinira Rayon Sport kuko ngo umutoza wayo Didier Gomes yamushimye ariko avuga ko agikeneye imyitozo myinshi ndetse n’inararibonye kuko akiri mutoya.
Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda irimo kwitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura (phase retour), izatangira tariki ya 18/1/2014.
Iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka kandi irimo no gutegura umukino izakina na AC Leopard Dolisie yo muri Congo Brazzaville, mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) uzaba tariki ya 7/2/2014 i Dolosie.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|