Rayon Sport igiye gutangira ibarura ryimbitse ry’abafana bayo mu Rwanda
Ikipe ya Rayon Sport mu gihe gito igiye gutangira kubarura abakunzi bayo bose mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya neza umubare nyakuri w’abakunzi bayo kugirango iyo kipe ijye imenya aho baherereye ndetse n’uburyo izajya ikorana nabo neza.
Kugirango icyo gikorwa kigende neza, iyo kipe ibarizwa mu karere ka Nyanza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi yitwa Ruhago Sports Promoters ari nayo izajya igurusha amakarita y’abanyamuryango ba Rayon Sport mu Rwanda ikazabikora mu izina ry’iyo kipe.
Ubwo basinyaga ayo masezerano, Umuyobozi wa Rayon Sport, Ntampaka Théogène, yavuze ko icyo gikorwa kizabafasha cyane kuko iyo kompanyi izi neza ibijyanye no kubarura kandi ikaba yamebereye ko izakoresha abakoze barenga 300 bazazenguruka igihugu cyose bakagera kuri buri mukunzi w’iyo kipe yambara ubururu n’umweru.

Ruhago Sports Promoters izakora ako kazi, nk’uko yabyumvikanye na Rayon Sport, izahabwa amafaranga angana na 40% y’azaba yavuye muri abo bafana bazagura amakarita y’Ubunyamuryango, naho Rayon Sport itware 60% byayo.
Umuyobozi wa Rayon Sport avuga ko amakarita azagurwa azaba ari mu byiciro bitandukanye, kuba ku mafaranga ibihumbi 100, ibihumbi 50, ibihumbi 10, ndetse n’ibihumbi bitanu buri wese akazagura ijyanye n’ubushobozi bwe.
Gahunda yo kugurisha amakarita y’ubunyamuryango ku bakunzi ba Rayon Sport yari yarakozwe mbere ariko ntiyagera kuri buri mufana wese mu gihugu ariko uyu mwaka ngo buri mukunzi w’iyo kipe yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, ngo bazamugeraho.

Kubarura abakunzi ba Rayon Sport biri kandi no mu rwego rwo gukurikirana uko abafana bazajya batanga inkunga yo gufasha iyo kipe kuko ahanini amikoro yayo aribo ashingiraho.
Mu gukomeza gushaka amikoro, iyo kipe ifite ibikombe cya shampiyona birindwi, iherutse gusinya amasezerano y’imyaka itatu yo kwamamaza Skol angana na miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ikaba ikiri mu biganiro n’abandi baterankunga.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|