Rayon izakina na APR muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sport yabonye itike yo kuzakina ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport. Tariki 28/06/2012, Rayon Sport izakina na APR FC yesezereye SEC.

Rayon Sport yanganyije na Kiyovu Sport ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wabaye tariki 24/06/2012 ariko Rayon Sport iba ariyo ikomeza kuko yari yaratsinze igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza, igitego cyatsinzwe na Fuadi Ndayisenga.

Mu mukino wabaye ku cyumweru, tariki 24/06/2012, Rayon yarushije Kiyovu bigaragara mu gice cya mbere, bituma iyitsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Bokot a Labama ku munota wa 18 na Ntamuhanga Tumaini ku munota wa 43.

Nubwo yakomeje kurusha Kiyovu ikanabona amahirwe yo kubona ibindi bitego ariko ntiyabyaze umusaruro, mu gice cya kabiri Rayon Sport yaranzwe no kwirara yizeye ko yatsinze, maze Kiyovu yagaragazaga ko itacitse intege, itangira kubasatira cyane.

Uko gusatira kwa Kiyovu kwaje gutanga umusaruro ubwo umunyezamu wa Rayon Sport Kabuya Willy yakoraga amakosa yo guhagarara nabi, maze Jabir Mutarambirwa wa Kiyovu amutsinda igitego ku munota wa 70.

Icyo gitego cya Kiyovu cyayongereye imbaraga mu gihe Rayon Sport yo yatangiye gucika intege ndetse benshi mu bakinnyi bayo batangira kugaragaza kunanirwa ari nako bakora amakosa menshi hafi y’izamu ryabo.

Ku munota wa 78, ku ikosa ryari rikozwe n’abakinnyi ba Rayon hafi y’izamu ryabo, Jabiri Mtarambirwa yongeye kubatsinda igitego cyiza cyane ku ishoti rya ‘Coup Franc’ yateye rikaruhukira mu rushundura.

Iminota ya nyuma y’umukino yabaye iya Kiyovu ishakisha uburyo yabona igitego cya gatatu cyari gutuma isezerera Rayon Sport dore ko yari yanayisuye, ariko ba myugariro ba Rayon Sport bari bayobowe na Karim Nizigiyimana na Ndukumana Hamd ‘Katauti’ wigaragaje cyane muri uwo mukino bakomeza kwitwara neza.

Baptitse Kayiranga, umutoza wa Kiyovu avuga ko we ibyabaye ari ko Imana yabishatse, gusa ngo ntiyemera igitego cya kabiri cya Rayon Sport n’ubwo bwose umusifuzi yacyemeye.

Kayiranga wakinnye adafite Sibomana Hussein, Murengezi Rodrigues na Katerega Godfrey batorotse ikipe yagize ati, “Niba nzi neza ibijyanye no kurarira, umukinnyi wa Rayon Sport bamuhereje umupira ahagaze mu izamu wenyine bigaragara ko yari yaraririye ariko ubwo niko Imana yabishatse, intsinzi ibaye iya Rayon nta kundi. Gusa ndashima Imana ko tunganyije na Rayon Sport ifite abakinnyi b’abahanga gutya, mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu hari abakinnyi benshi bakomeye batagaragaye muri uyu mukino”.

Rayon Sport imaze iminsi ifite ikibazo gikomeye cyo gutsinda ariko ikishyurwa ku munota wa nyuma ariko ngo kigiye gukemuka; nk’uko byatangajwe na Jean Marie Ntagwabira umutoza wayo wemeye ko abakinnyi be bagize ikibazo cyo kwirara mu minota ya nyuma.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ubwo twajyaga kuruhuka nabwiye abakinnyi banjye ko nubwo bamaze kubona ibitego bibiri batagomba kwirara kuko Kiyovu ishobora kubyishyura, ariko naje gutungurwa n’uko ibyo nababujije ari byo bakoze bya bitego bakabyishyurwa. Dufite ikibazo cyo gutakaza ubwitange n’ishyaka cyane cyane iyo tumaze gutsinda, ariko tugiye kubikosora dushyizemo imbaraga kugira ngo bitazatugiraho ingaruka mu mikino itaha”.

Muri ½ cy’irangiza, Rayon Sport izakina na APR FC ku wa kane tariki 28/06/2012. APR FC yasezereye SEC iyitsinze ibitego 5 kuri 2 mu mikino ibiri.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza uzahuza Police FC na AS Kigali ku wa gatatu tariki 27/7/2012. Police FC yasezereye Marine FC iyitsinze ibitego 9 kuri 2 mu mikino ibiri, naho AS Kigali isezerera Mukura iyitsinze ibitego 3 ku busa mu mikino yombi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYON SPORT BAGOMPA GUSHAKA UMWATAKA MWIZA CYANE

HAKIZIMANA JAMVIYE yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka