Ikipe ya Rayon Sports iteye intambwe igana muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda umukino ubanza, aho ikipe ya Police bizayisaba gutsinda ibitego birenze 2-0 kugira ngo ibanze gusezerera Police Fc.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon SPorts iza gufungura amazamu ku munota wa 68, ku mupira wari utewe na Nshuti Dominique Savio, maze Nahimana Shassir ahita atsinda igitego n’umutwe.


Ku munota wa 89 w’umukino, Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri, nyuma y’aho Nzayisenga Jean d’Amour Mayor yateraga ishoti mu izamu, Twagizimana Fabrice wa Police awukozaho umutwe, Nzarora Marcel arwana nawo uranga umujyana mu izamu.


Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Foic, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.
Mu wundi mukino wabereye i Rubavu, ikipe ya Marines na Espoir zangangije igitego 1-1, aho Mbaraga Jimmy yatsindiye Marines, mu gihe Mbogo Ally yaje kwishyurira Espoir.






Indi mikino ya 1/4 iteganyijwe kuri uyu wa mbere
Bugesera Fc vs APR Fc (Bugesera, 15:30)
Amagaju Fc vs AS Kigali (Nyamagabe, 15:30)
Imikino yo kwishyura ya 1/4
21/06/217: RAYON SPORTS FC vs POLICE FC (STADE ya Kigali 15:30)
21/06/2017: ESPOIR FC vs MARINES FC (RUSIZI, 15:30)
22/06/2017: APR FC vs BUGESERA FC( KICUKIRO, 15:30)
22/06/2017: AS KIGALI vs AMAGAJU FC (STADE ya Kigali, 15:30
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mbega Kiyovu ngo abafana bayo baramwara ,le ridicule n’ a pas de honte c’ est vrai. Rayon oyeeee nta mu opposanta ifite na ba Nyirabunani ntabo.
APR WEURIYIMBIRE DORETWAJE