Nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu rutahizamu yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, byaje kurangira asinyiye Rayon Sports amezi atandatu.

Jonathan Rafael da Silva aracyari umukinnyi wa Rayon Sports
Kuri uyu wa mbere ni bwo uhagarariye Jonathan Rafaël da Silva yagiranaga ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Rayon Sports, bemeranya ko agomba gukomeza gukinira Rayon Sports kugeza umwaka w’imikino urangiye.
Uyu rutahizamu utarabasha gutsindira Rayon Sports igitego, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azagaragara mu mukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali mu gikombe cy’Intwari.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|