Umuyobozi wa Police FC, Alphonse Katarebe, yatangaje ko Police FC yafashe icyemezo cyo kuzakina uwo mukino kuko basanze ari nta kundi babigenza mu gihe FERWAFA ari yo yakoze amakosa kandi ikaba yarayemeye.
Yagize ati “Burya nta kundi wabigenza iyo ikosa ryakozwe na federation. Icya mbere ni uko bemeye ko bakoze amakosa kandi natwe turi abanyamuryango ba FERWAFA kandi turi abantu bumvikana, ntabwo rero twakomeza kubyanga, gusa bibere FERWAFA isomo ryo kutongera gukora ikosa nk’iryo kuko wasanga n’ikindi gihe amakipe abyuririyeho ugasanga biteje ikibazo na none”.
Katarebe wari wagaragaje uburakari ubwo yabwirwaga na FERWAFA ko umukino ugomba gukinwa byanze bikunze, yadutangarije ko ubuyobozi bwa Police FC bwaganiriye bugafata umwanzuro wo kuzakina uwo mukino, gusa ngo ntabwo bemeranywa na FERWAFA ko umukino bazawukina tariki 18//5/2012 nk’uko babimenyeshejwe na FERWAFA.
“Ibaruwa twandikiwe na FERWFA ivuga ko tuzakina tariki 18/5/2012 ariko ntabwo turabasubiza. Nubwo twemeye kuzakina uwo mukino ntwabo turemeranywa nabo kuri iyo tariki, kuko icyo gihe shampiyona izaba yararangiye”; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Police FC.
Katarebeye yavuze ko bazabanza kubitekerezaho, bakaganira na FERWAFA itariki itazababangamira kugira ngo hatazagira ikipe bahanganiye igikombe ibyungukiramo.
Nubwo kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere ikaba irusha amanota abiri Police FC, Katarebe avuga ko ikipe ye akiyifitiye icyizere cyinshi cyo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko asigaje imikino ine mu gihe APR FC yo isigaje imikino ibiri.
Muri iyi minsi ya nyuma amakipe akunze kuvugwaho gusaba andi makipe ko yayatsindira ayo bahanganye, Katarebe avuga ko ibyo ari ntacyo bivuze kuko bo bazakina imikino ine basigaranye nk’abakina umukino wa nyuma (final) kandi ngo bizeye kuzayitsinda yose bagahita bwatwara igikombe.
Police isigaje gukina na Espoir FC kuri icyi cyumweru, ikazakurikizaho Mukura, Marine FC
n’Isonga FC. APR FC zihanganiye igikombe isigaje gukina imikino ibiri; uwo izakina na Kiyovu ku icyi cyumweru ikazakurikizaho Nyanza FC.
APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46 ikaba ikurikiwe na Police ku mwanya wa kabiri n’amanota 44, Mukura ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 42.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|