Ku bitego 3 byose byatsinzwe na Danny Usengimana, Police Fc ubu yamaze kwicara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.


Ni umukino wabereye ku kibuga cya Nyakinama mu karere ka Musanze, umukino watangiye ikipe ya Police Fc isatira cyane ikipe ya Musanze, maze ku munota gusa wa 8 w’umukino, Danny Usengimana ku mupita yari ahawe n’umutwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, yaje gutsindira Police Fc igitego cya mbere.

Mu munota wa 38 w’umukino, nyuma yo guhererekanya neza kw’abasore ba Musanze barimo Segawa Mike na Uwihoreye Ismael, umupira waje kugera kuri Wai Yeka maze atsindira Musanze igitego cyo kwishyura, igice cya mbere kinarangira ari 1-1.

Igice cya mbere cyarangiye Police igerageje gutera mu izamu inshuro 7, aho amashoti atatu umunyezamu Umar Rwabugiri yabashije kuyakuramo, andi atatu ajya hanze y’izamu, ibona kandi koruneri 3, mu gihe ikipe ya Musanze yateye koruneri 2, itera amashoti abiri mu izamu, n’irindi rimwe ryanyuze hanze y’izamu.

Igice cya kabiri kigitangira, Muvandimwe JMV ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yaje guhindura umupira mwiza maze Danny Usengimana awufunga neza, ahita atsindira Police Fc igitego cya 2, umupira wanateye urujijo kuko wahise ukomeza mu nshundura zitari zifashe neza ugatunguka inyuma y’izamu.
Ku munota wa 78 w’umukino abakinnyi b’inyuma ba Musanze bongeye kurangara, aho bibwiye ko umupira bawurekeye umunyezamu Rwabugiri Umar, ariko Danny Usengimana abaca mu rihumye aragenda acenga umunyezamu, ahita atsinira Police Fc igitego cya gatatu, ari na byo bitego bitatu (Hat-trick) bya mbere bitsinzwe n’umukinnyi umwe uri iyi Shampiona ya 2016-2-17.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe itozwa na Seninga Innocent yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shamiona n’amanota 13, aho ikurikiye Rayon Sports iifite 16.
Uko imikino y’umunsi wa 6 wa Shampiona yagenze
Ku wa Gatatu taliki 23 Ugushyingo 2016
AS Kigali 1-0 Gicumbi Fc
Ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2016
Rayon Sports 1-0 Bugesera Fc
Espoir Fc 2-0 Mukura VS
Marines Fc 0-1 Amagaju Fc
Pepiniere Fc vs APR Fc (Wimuriwe taliki 14 Ukuboza 2016)
Ku cyumweru taliki 27 Ugushyingo 2016
Musanze Fc 1-3 Police Fc
Kirehe Fc 0-0 SC Kiyovu
Etincelles Fc 1-0 Sunrise Fc








National Football League
Ohereza igitekerezo
|