Muri uyu mukino warumbutsemo ibitego, Etincelles niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku gitego cyatsinzwe na Mussa Tchitchi. Bidatsinze Peter Kagabo wa Police FC yacyishyuye ku munota wa munani, Ibrahim Ndikumasabo ahita atsinda igitego cya kabiri cya Police ku munota wa 12.
Etincelles ubu irimo gutozwa na Hamdoun Nshimiyimana nyuma yo guhagarikwa kwa Radjab Bizumuremyi, yaje mu gice cya kabiri ifite imbaraga nyinshi ndetse zihita zitanga umusaruro ubwo uwitwa Kabuluta Kinkunda yatsindaga igitego cyo kwishyura ku munota wa 57.
Nyuma yo kunganya ibitego 2-2 amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego cy’intsinzi kugeza ku munota wa 89, ubwo Ndayishimiye Yussuf ‘Kabishi’ yatsindaga igitego cya Police ari nacyo cyatumye itahana amanota atatu y’umunsi ndetse bigatuma ishimangira umwanya wa kane muri shampiyona.
Mu yindi mikino y’umunsi wa munani yabaye, Mukura Vs yanganyije igitego 1-1 n’isonga FC kuri stade Kamena i Huye, La Jeunesse inganya na Musanze 2-2 kuri stade ya Mumena, naho Marine na AS Muhanga zinganya 0-0 kuri stade Umuganda i Rubavu.
Nubwo Kiyovu Sport yatsinzwe na Rayon Sport ku wa gatandatu tariki 03/11/2012, iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 18, ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 17 naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 13. Police FC na Musanze FC ziza ku mwanya wa kane n’uwa gatanu zombi zikaba zifite amanota 12.
Marine FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota ane, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri gusa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|