Gicumbi yongeye gutsindwa, Police iyikuraho amanota atatu iwayo
Ni umukino wabereye ku kibuga bigaragara ko cyari cyagoye amakipe yombi, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Peter Otema yatsindiye Police Fc igitego kimwe, umukino urangira Police itsinze Gicumbi igitego 1-0.
Espoir Fc iwayo yihereranye Amagaju
Ikipe ya Espoir yari iri mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23 , igitego cyatsinzwe na Kyambadde.
Ku munota wa 47, Ssemazi John yaje gutsindira Espoir Fc igitego cya kabiri, ari nacyo cye cya kabiri muri Shampiona.



Ku munota wa 90 w’umukino, Amagaju yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Irambona Fabrice, umukino urangira ari ibitego 2-1 bya Espoir
I Rubavu kuri Stade yambaye ubusa, Etincelles yari yakiriye Kiyovu.

Muri uyu mukino, Etincelles yatangiye nabi igice cya mbere, itsindwa na Kiyovu igitego kimwe mu gice cya mbere cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu yaje kubona igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma.
Muhanga yongeye kwigaragaza, itsinda Musanze
Ikipe ya Muhanga yatangiye neza Shampiona aho yari ifite amanota ane kugeza ubu, zaje kurangiza igice cya mbere zinganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Muhanga yagarutse yahinduye isura, itsinda Musanze ibitego 2-0.


Imikino y’umunsi wa Gatatu wa Shampiona
Espoir FC 2-1 Amagaju FC
AS Muhanga 2-0 Musanze FC
Etincelles FC 0-2 SC Kiyovu
Gicumbi FC 0-1 Police FC
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|