Mbaraga Jimmy waje muri Police FC avuye muri As Kigali, yaje kuyivamo nta ruhushya mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi aho amakuru avuga ko yahise yerekeza i Kinshasa muri Congo gukora igeragezwa mu ikipe imwe na Wai Yeka wahoze muri Musanze.
Uyu mukinnyi ubu wagarutse mu ikipe ya Police, ubuyobozi bwayo buvuga ko bwarangije kuvugana na we kandi ko isaha iyo ari yo yose yagaruka mu kibuga akongera agakina, kuko mu bihano bateganya kumuha ibyo kudakina bitarimo, nk’uko CIP Mayira Jean de Dieu uvugira iyi kipe yabitangarije Kigali Today.

“Ni umukinnyi wacu dufitanye amasezerano y’imyaka ibiri. Nyuma yo kugenda yadusobanuriye icyatumye agenda natwe tumwereka ko bitari bikwiye ko ashukwa. Amakosa yakoze tuzayamuhanira mu ikipe ariko gukina byo tuzamukinisha kuko ari umukinnyi dukeneye”, CIP Mayira.
Uyu muvugizi wa Police avuga ko Mbaraga yababwiye ko hari ikipe yo muri Afurika y’epfo yamushakaga kandi ko bari baramubwiye ko kugirango bamujyaneyo ari uko yaca muri Congo kuko mu Rwanda bikomeye.
Ibi ngo Police FC yakomeje kuvugana na we imubwira ko bitakunda, ko niba bamushaka bazamakura mu ikipe ye ya nyayo nkuko CIP Mayira yakomeje kubidutangariza.
Ati “Twari dusanzwe tuvugana aho yagiye, kuko twamubwiraga ko kugenda kwe ntacyo byamumarira mu gihe bidaciye mu mategeko. Yaratwumvise aragaruka ni natwe twamwoherereje amafaranga kuko ikipe yarimo ntacyo yamumariraga”.

Mbaraga yari kumwe na Police FC yakuye umwanya wa gatatu mu mikino ya CEACAFA Kagame Cup, gusa uyu mukinnyi akaba atari yakinira iyi kipe ye nshya umukino numwe wa shampiyona.
Uyu wahoze ari kapiteni wa As Kigali, yashoboye kwegukana igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2013 ndetse ashobora kugerana n’iyi kipe mu cyiciro cya gatatu cy’imikino ya CAF Confederation Cup.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|