Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Police y’u Rwanda kiri Kacyiru aho cyayobowen’umuyobozi wa Police FC (ACP) Yahaya Kamunuga yongeye gushimangira ko ikipe ya POLICE FC itahinduye intego zayo ko ari ugutwara ibikombe.
Muri uyu muhango kandi, hamuritswe abakinnyi batandatu iyi kipe yamaze gusinyisha ndetse ko ubu nta bandi bakinnyi iyi kipe izongeramo ko yavuye ku isoko cyeretse hari aba wenda mu kwezi kwa mbere ni biba ngombwa.
Muri abo bakinnyi harimo myugariro w’ibumoso Iddrisu Shaibu w’imyaka 26 wasinye imyaka ibiri avuye muri Sofapaka FC aho yabisikanye na Ishimwe Christian wasubiye muri APR FC yahozemo.
Hari Kandi myugariro Rushema Chris iyi kipe yasinyishije imyaka 2 aho yari amaze gusesa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports kubera kubura umwanya uhagije wo gukina. Police FC kandi yerekanye umukinnyi Moussa Limane, wakiniraga Asante Kotoko S.C. yo muri Ghana ukina mu gice cy’ubusatirizi aho nawe yasinye imyaka ibiri.
Abandi bakinnyi bashya ikipe ya Police FC yerekanye ni Keffa Tangara wo muri Mali wakiniraga Djoliba AC y’iwabo, Umunya-Kenya, Japheth Mzungu, wakinaga hagati mu kibuga muri Sofapaka FC yo muri Kenya, na we wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aba bakinnyi kandi baza biyongera ku muyobozi mukuru wa tekinike Rutsindura Antoine ‘Mabombe’.
Abandi bakinnyi bashya Police FC yasinyishije ni Byishimo Valua na Rugwiro Kevin, mu gihe yongereye amasezerano abakinnyi barimo Nsabimana Eric ‘Zidane’, usanzwe uri na Kapiteni wayo, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience ndetse David Chimezie.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|