
Ni umukino Police FC yisanzeho nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½, mu gihe Mukura VS&L yasezerewe na APR FC.Nyuma y’iminota 11 yonyine y’umukino Umurundi, Kirongozi Richard yafunfuye amazamu ku ruhande rwa Police FC ku mupira wari uzamukanwe na Chukwuma Odili ku ruhande rw’ibumoso awuhindurira Kirongozi awushyira mu izamu mu buryo bwari bugoranye gutsinda kuko yari mu nguni ifunze ariko umunyezamu Ssebwato Nicholas ananirwa gukuramo umupira wisanze mu izamu.
Police FC yakoraga amakosa y’abarimo Umunyezamu, Niyongira Patience na ba myugariro be ariko ntabyazwe umusaruro, yakomeje gusatira izamu rya Mukura VSL icyakora imipira myinshi igaterwa hejuru y’izamu na Mugisha Didier, Iradukunda Siméon, Henry Msanga, Ssenjobe Eric na Chukwuma Odili wateye igiti cy’izamu ku munota wa 35, igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.Umutoza, Afahmia Lotfi wari umaze gutsindwa mu gice cya mbere yatangiranye impinduka z’abakinnyi bane, aho Nsabimana Emmanuel “Balotelli”, Niyonizeye Fred, Rushema Chris, na Malanda Destin Exauce basimbuwe na Agyemin Mensah Boateng, Jordan Ndumbumba Nzau, Niyonzima Eric na Sunzu Bonheur, mbere y’uko Irumva Justin asimbura Uwumukiza Obed.
Izi mpinduka eshanu zaje hakiri kare, zongereye Mukura imbaraga mu busatirizi itangira kotsa Police FC igitutu. Ku munota 73, Irumva Justin yaguye mu rubuga rw’amahina agushijwe na myugariro David Chimezie hikangwa penaliti ariko Umusifuzi, Nsabimana Céléstin na Umutesi Alice wari uwa mbere w’igitambaro banzura ko nta kosa ryabayeho.Ibi byari mbere y’uko uyu Munya-Nigeria, Chimezie yongera gutega Mensah Boateng, maze hatangwa penaliti, iterwa na Sunzu Bonheur gusa umunyezamu, Niyongira Patience usanzwe ari mwiza mu kuri iyi mipira ayivanamo neza ku munota wa 85, bikomeza kuba 1-0.
Uyu Munye-Congo, Sunzu yongeye gutsinda igitego ahawe umupira na none n’Umunya-Ghana, Boateng, gusa yongera kubwirwa ko yaraririye, umukino urangira ari 1-0.Police FC yegukanye umwanya wa Gatatu mu gihe Igikombe cy’Amahoro giheruka ari yo yari yarakegukanye itsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu gihe Mukura VS yo yaherukaga kwegukana uyu mwanya muri 2023, ubwo yatsindaga Kiyovu Sports Club igitego 1-0.
Umukino wa nyuma utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025 kuva saa Kumi n’Igice, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izaba yakiriye Rayon Sports muri Stade Nkuru y’Igihugu, Amahoro, inyuma gato y’umukino, Rayon Sports y’Abagore izaba imaze kwakiramo Indahangarwa.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imyandikire yanyu irimo amakosa menshi cyane kubisoma biteye ubute!