Police FC yegukanye Super Cup 2024 itsinze APR FC
Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup 2024), nyuma yo gutsindira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri penaliti 6-5 mu mukino wahabereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Ni umukino wari uryoheye abafana benshi bari muri Kigali Pelé Stadium kuva mu ntangiriro kugeza urangiye. Ku munota wa 11 Police FC yahushije uburyo bukomeye ubwo Richard Kilongozi yahuriraga na Pavelh Ndzila mu kirere amutanga umupira ahita awushyira ku mutwe ugana mu izamu, gusa ukubita ku giti cy’izamu bashatse kuwusubizamo ntiwabakundira.
Muri iyi minota 15 ya mbere Police FC yari hejuru cyane ku munota wa 14 yabonye kufura ku ikosa ryakorewe rutahizamu Ani Elijah watangaga akazi gakomeye, maze uyu mupira uterwa na Hakizimana Muhadjili ariko umunyezamu Pavelh Ndzila awukoraho arawurenza ujya muri koruneri.
Ku munota wa 22 APR FC yakoreshaga uburyo busatira byihuse, yabonye uburyo bwa mbere bukomeye aribwo kufura yari ku ruhande rw’ibumoso iterwa na Ruboneka Jean Bosco, umunyezamu Niyongira Patience ashatse gufata umupira wari hejuru cyane uramurenga, Nshimiyimana Yunusu ananirwa kuwushyira mu izamu.
Kugeza ku munota wa 30 APR FC yari yatangiye na yo gusatira cyane izamu rya Police FC inahabona koruneri nyinshi ariko ntizibyare umusaruro. Ku munota wa 38 Police FC yahushije uburyo bukomeye nanone kuri kufura yatewe na Hakizimana Muhadjili ku ikosa ryari rimukorewe ariko umupira ukubita umutambiko uramanuka ntiwajya mu izamu, igice cya mbere kirangira amakipe anganya 0-0.
Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri na yo yaranzwe no gusatira ku makipe yombi, gusa APR FC ubona ko ari yo iri hejuru ugereranyije na Police FC. Ku munota wa 67 APR FC yakuyemo Victor Mbaoma hajyamo Mamadou Sy mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Richmond Lamptey, impinduka zishimiwe n’abakunzi ba APR FC, mu gihe Police FC ku munota wa 70 yakuyemo Akuki Djibrine ishyiramo Simeon Iradukunda.
Amakipe yombi yakomeje gushimisha abarebaga umukino, abakinnyi nka Hakizima Muhadjili, Ani Elijah, Abedi Bigirimana bakorera ibishoboka byose Police FC ariko Niyomugabo Claude wa APR FC akomeza kugarira neza na bagenzi be barimo Niyigena Clement ari na ko abasatira nka Mamadou Sy, Richmond Lamptey, Ruboneka Jean Bosco na bo bashakishaga ibitego.
Ku munota wa 88 amakipe yasimbuje, Police FC ikuramo Richard Kilongozi ishyiramo Mugisha Didier, APR FC ikuramo Niyibizi Ramadhan ishyiramo Tuyisenge Arsène mu gihe Dushimimana Olivier yasimbuwe na Alioum Souane, ariko ntibyagira icyo bihindura iminota 90 hamwe n’ine yongeweho irangira amakipe anganya 0-0 hitabazwa penaliti.
Ku ruhande rwa APR FC, Penaliti zatewe na Niyigena Clement, Mamadou Sy, Alioum Souane, Pavelh Ndzila na Byiringiro Gilbert barazinjiza, naho Dauda Yussif na Richmond Lamptey izabo umunyezamu Niyongira Patience azikuramo. Ni mu gihe penaliti za Police FC zatewe na Hakizimana Muhadjili, Ani Elijah, Eric Nsabimana, Simeon Iradukunda, Mugisha Didier, Issa Yakubu wayihushije ndetse na Abedi Bigirimana watsinze iya nyuma, umukino urangira Police FC itwaye igikombe itsinze penaliti 6-5.
Police FC yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere yahawe igikombe na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe APR FC yatahanye miliyoni eshanu.
Abakinnyi Police FC yakoresheje kuri uyu mukino:
Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino:
National Football League
Ohereza igitekerezo
|