Umwe mu bagize itsinda tekinike rya Police FC, yemereye Kigali Today ko Mashami Vincent ubwe yamwemereye ko yatandukanye n’iyi kipe.
Ati "Yabinyemereye ko batandukanye".
Mashami Vincent yabaye umutoza wa Police FC mu mpeshyi ya 2022, atangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023 akaba mu myaka ibiri n’igice agiye ayisigiye ibikombe bitatu birimo icy’Amahoro 2024, Igikombe cy’Intwari ndetse na Super Cup 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|