
Ibi Police FC yabikoze ku gicamunsi ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo ibanza gushimira Mashami Vincent wari umutoza wayo kuva mu mpeshyi ya 2022 n’abari bagize itsinda tekinike rye bakoranaga barimo Bisengimana Justin, Nyandwi Idrissa na Tumaine Emmanuel aho basoje amasezerano yabo.
Iyi kipe kandi yashimiye abakinnyi barimo Umurindi Bigirimana Abedi wari wayigezemo mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Kiyovu Sports aho kuri ubu akomeje ibiganirona Rayon Sports ashobora kwerekezamo.Umunya-Nigeria Chuckwuma Odili nawe wayigezemo mu 2022 avuye muri Bugesera FC, umunyezamu Ruhumuriza Clovis na Kwitonda Ally nawe wayigezemo mu 2022 avuye muri AS Kigali bose basoje amasezerano.
Aba bose muri Police FC bahatwaye Igikombe cy’Amahoro 2024, Super Cup 2024 n’Igikombe cy’Intwari 2024 banasohokana nayo muri CAF Confederation Cup 2024-2025 aho basezerewe mu ijonjora ry’ibanze.





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|