Ubuyobozi bw’ikipe ya Police Fc bwamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abatoza bayo batatu, nyuma y’uko babonye ko inshingano bari bahawe batabashije kuzigeraho muri iki gihe cy’imyaka hafi ibiri bari bamaze batoza iyi kipe.

Abatoza bahagaritswe ni umutoza mukuru Haringingo Francis, Rwaka Claude wari umwungirije ndetse na Niyitunga Jean Paul wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ikipe ikaba igomba gusigarana na Ramadhan Nkunzingoma usanzwe ari umutoza w’abanyezamu.
Usibye umutoza Nkunzingoma Ramadhan, Umunyambanga mukuru wa Police FC yatangaje ko babaye baniyambaje umutoza Ildephonse Nkotanyi usanzwe utoza Interforce, ikipe nayo ya Polisi y’u Rwanda.
Ikipe ya Police FC yatangiye shampiyona ifite intego zo kwegukana igikombe, kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu mu makipe umunani ahatanira igikombe, ikaba iheruka gutsindwa na APR FC ibitego bitatu ku busa, ikaba kandi yaranatsinzwe na Bugesera ibitego 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|