Police FC yagiye gukina uwo mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25, yakoze akazi yari yiyemeje ko kurangiza imikino ya shampiyona ibanza (Phase aller), maze itsinda igitego 1-0 cyatumye ifata umwanya wa mbere.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri iwo mukino cyatsinzwe na Imran Nshimiyimana, umukino urangira gutyo.
Uyu mukino wari uw’umunsi wa 11 wa shampiyona, wagombaga kuba warakinwe tariki 05/01/2013, ariko uza gusubikwa, nyuma y’impanuka yaguyemo abapolisi bane bari baherekeje Police FC ubwo yari igiye gukina na Espoir FC i Rusizi.
Uwo mukino waranzwe n’amahane cyane cyane ku ruhande rwa Espoir FC, aho abakinnyi ndetse n’umutoza Sogonya Hamisi bavugaga ko umusifuzi, Issa Kagabo, wawusifuye yabogamye, babishingiye ahanini ko hari ibyo bita ibitego bibiri ikipe yabo yatsinze ariko akabyanga avuga ko bari baraririye.
Iyo ntsinzi ya Police FC yatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 28, ikaba yarasimbuye kuri uwo mwanya Kiyovu Sport ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26, naho Rayon sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 25.
Biteganyijwe ko imikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, Police FC ikazakina na La Jeunesse ku Mumena, naho Espoir FC ikazakina na Kiyovu Sport i Rusizi.
Indi mikino iteganyijwe kuri uwo munsi wa 14 wa shampiyona, Marine izakina na APR FC kuri stade Umuganda, Amagaju yakire Rayon Sports i Nyamagabe, Musanze FC ikine n’Isonga FC i Musanze, AS Muhanga ikine na Etincelles i Muhanga, mu gihe AS Kigali izakina na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirammbo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|