Police FC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Kiyovu

Police FC yafashe umwanya wa gatatu by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 29/3/2014.

N’ubwo ari umukino wahuzaga amakipe akomeye mu Rwanda, Police FC yagaragazaga ingufu cyane kurusha Kiyovu Sport, ndetse inoroherwa no gutsinda kuko ibitego byose byinjiye mu gice cya mbere.

Ku munota wa 37, Sina Gerome uhagaze neza muri iyi minsi nibwo yinjije igitego cya mebere cya Police FC, maze nyuma y’iminota itatu gusa, ba myugariro ba Kiyovu sport, nk’uko bari babikoze ku gitego cya mbere, bongera gukora amakosa yo guhagarara nabi.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gushaka ibitego ku mpande zombi, ariko umukino urangira ari nta kindi gitego kibonetse.

Police FC yorohewe no gutsinda Kiyovu Sport kuko ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere.
Police FC yorohewe no gutsinda Kiyovu Sport kuko ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere.

Iyo ntsinzi yatumye Police FC ifata umwanya wa gatatu n’amanota 38 inganya na AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’ubwo yo itakinnye umukino wayo na Mukura, naho Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.

Umutoza wa Kiyovu Sport Kanyankore Gilbert Yaoundé yavuze ko gutsindwa byaturutse ku bakinnyi batumvise amabwiriza ye, ndetse no kwirara byagizwe na ba myugariro be kuko ngo batsinzwe ibitego mu buryo kugeza ubu atarumva neza.

Djabiri Mutarambirwa, umutoza wungirije wa Police FC, wavuze ko gutsinda Kiyovu Sport yahoze anakinira ngo byatewe n’uko yaje yifitiye icyizere kirenze kuko yari yabatsinze mu mukino ubanza, ariko ngo nabo bari baje bayiteguye neza.

Kuri uyu wa gatandatu kandi ku Mumena, Esperance yahatsindiye Espoir FC ibitego 2-1, naho Gicumbi FC mu rugo ihanganyiriza n’Amagaju ubusa ku busa.

Rayon Sport na APR FC zirahatanira igikombe ku bibuga bitandukanye

Mu gihe habura imikino itanu gusa ngo shampiyona irangire, kuri icyi cyumweru tariki 30/3/2014, Rayon Sport ya mbere na APR FC ya kabiri ariko zinganya amanota, ziraba zishaka intsinzi ku bibuga bitandukanye, gusa nta n’imwe muri zo yemerewe gukora ikosa ryo gutakaza inota na rimwe mu gihe yifuza igikombe.

Rayon Sport iraza kuba yakira Etincelles iri ku mwanya wa munani kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho APR FC ikina na Musanze FC iri ku mwanya wa gatandatu ku Kicukiro.

Rayon Sport irakina na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Rayon Sport irakina na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC imeze neza ndetse n’abakinnyi bayo batandukanye yifuza gukoresha barahari, naho Rayon Sport iracyabura Hategekimana Aphorodis na Kabale Salita Gentil bavunitse, ndetse na Sibomana Hussein ntabwo akina kuko afite amakarita abiri y’umuhondo.

Rayon sport ariko iraza kwakira myugariro wayo Alipe Majyambere wari umaze igihe kirekire yaravunitse, ariko ubu akaba yarakize ndetse bidahindutse akaza kugaragara muri uwo mukino nk’uko umutoza Luc Eymael yabidutangarije.

Undi mukino w’umunsi wa 22 ukinwa kuri icyi cyumweru urahuza Marine FC yakira AS Muhanga kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka