Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa Gatanu ku munsi wayo wa kabiri, aho hateganijwe umukino umwe rukumbi uzahuza Mukura na Police Fc.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo ikipe ya Police Fc yakoraga imyitozo yayo ya nyuma, umutoza wayo Seninga Innocent yatangaje ko kuba baratsinzwe umukino ubanza byabahaye isomo ryiza,bikazatuma bitwara neza ku mukino wo kuri uyu wa Gatanu
Yagize ati "Imyiteguro yagenze neza, morale iri hejuru, abakinnyi bari baravunitse bagarutse barimo nka Mico Justin , Muvandimwe JMV na Nzarora Marcel, muri rusange twiteguye neza, naho gutsindwa umukino wa mbere ni ibintu bikunze kutubaho iyo dutangira Shampiyona n’ubushize byatubayeho dutakaza umukino wa mbere"

"Akenshi iyo utakaje biguha isomo, hari isomo twakuyemo rituma tugomba kuzitwara neza, nk’uko twabyiyemeje nk’indwanyi ntabwo tugomba gutakaza kabiri, abakinnyi bariteguye mu buryo bwose kandi n’abayobozi ba Police n’aba Police Fc barabashyigikiye"
Nyuma yo gutsindwa na Etincelles, havuzwe umwuka utari mwiza mu bakinnyi, gusa ngo byarakemutse
"Umwuka mu rwambariro ntiwari mwiza cyane, akenshi abakinnyi bashya n’abasanzwe baba batarahuza, gusa habaye kuganira ubu byarakosotse, bumva ko uzitwara neza ari we uzakina, ndetse n’abasanzwe bumva ko abashya bataje kubabuza gukina"
Seninga azi ko Mukura yiyubatse cyane mu busatirizi, ariko yiteguye kwitwara neza i Huye
"Mukura nyifiteho amakuru atari make, ni ikipe yiyubatse cyane, by’umwihariko ku basatirizi bameze neza barimo Mutebi na Gael, gusa ntabwo baturusha abakinnyi beza, uzarusha undi ishyaka ni we uzatsinda"

Ikipe ya Mukura yari yatsinze umukino wa mbere aho yatsinze Kirehe, naho Police Fc itsindwa na Etincelles ibitego 3-1, ziraza kwisobanura guhera saa cyenda n’igice kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatanu.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kane










National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|